Bamwe bumva ko impano igomba kuba ihenze, abandi bakabihakana bavuga ko urukundo atari ibintu.
Kuri bamwe batizerera mu bya mirenge, hari ibikoresho by’ibanze by’ikoranabuhanga ushobora guha umukunzi wawe akishima. Nubwo bidahenze ariko ni bimwe by’ingenzi byafasha mu gutuma ubuzima bwa buri munsi burushaho koroha.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe muri ibi bikoresho.
Smart item tracker
Aka ni agakoresho gato cyane, gafite ingano ijya kungana nk’igipesu cy’imyenda, ushyira ku bintu ukunda kubura cyangwa kwibagirwa aho wabishyize nk’infunguzo.
Gakorana n’ikoranabuhanga rya Bluetooth, ku buryo iyo wagahuje na telefoni yawe, wifashisha porogaramu muri telefoni ukabasha kubona amerekezo yako cyangwa ukavuza inzongera yako ukabona cya kintu wagashyizeho.
Hari agakorwa n'uruganda rwa Apple kitwa AirTag, hari akitwa Tile Mate, Chipolo ONE n'utundi twinshi.


3-in-1 wireless charging station
Aka ni agakoresho kamwe ushobora gucomekaho telefoni, isaha ndetse na ecouteur zawe icyarimwe. Gakoresha imbaraga za rukuruzi mu kwihuza na byo kakoherezamo umuriro.
Aka kakurinda kugendana imigozi myinshi iyo ufite ibikoresho byinshi bigezweho bikoresha batiri zikenera kongererwa umuriro.


Temperature-controlled smart mug
Mu gitondo mbere yo kujya mu kazi abantu benshi bajyana icyayi, ikawa cyangwa ikindi kintu cyo kunywa gishyushye, kubera ko badafite umwanya wo kukinywera mu rugo cyangwa kuko bifuza kukinywa nyuma.
Biragatsindwa kujya kunywa icyayi nka nyuma y’amasaha ane wagishyize mu icupa ugasanga cyakonje. Aka gakoresho gakoresha sensor ndetse n’ingufu z’amashanyarazi.
Nyirako ashyiramo ikintu cyo kunywa nyuma akifashisha porogaramu ya telefoni akemeza igipimo cy’ubushyuhe yifuza ko icyayi cye kigumana bigahita byikora. Nubwo icyo cyayi cyamaramo igice cy’umunsi kizakomeza gushyuha.

Open-ear earbuds
Izi ni ecouteur zishyirwa inyuma ku matwi bidasabye kuzinjizamo nk’izisanzwe zimenyerewe. Imiterere yazo ituma zohereza ijwi mu gutwi neza ariko bidasabye ko zifatamo.
Ibi bituma uzambaye yumva indirimbo cyangwa ikindi kintu neza, ariko akanabasha kumva amajwi y’ibimukikije kandi atabangamiwe.


Power bank
Power bank si nshya kuko benshi bamaze kumenyera aka gakoresho ngendanwa kagufasha kongera umuriro mu bikoresho byawe by’ikoranabuhanga.
Ku bantu batunze telefone zikunze gushiramo umuriro, power bank ni umutabazi kuko uba utava ku murongo.

Smart reusable notebook
Ku bantu bakunda kwandika ibintu byinshi bagamije kubika amakuru runaka, cyangwa bakunda kwitabira inama nyinshi, aka gakoresho ni ingenzi.
Ni agatabo koranabuhanga wandikamo wifashishije ikaramu yabugenewe. Uba umeze neza nk’uri kwandika mu ikayi usibye ko ubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Kaba gafite akenda kabugenewe kifashishwa mu guhanagura ibyanditswe kugira ngo kongere gakoreshwe. Iyo umaze kwandikaho ushobora kwifashisha telefoni cyangwa mudasobwa yawe mu kubika ibyo wanditseho.


Portable neck fan
Aka ni agakoresho gafite imiterere nk’iya headphone, kagenewe gushyirwa ku ijosi. Umumaro wako ni uguhungiza mu maso y’ukambaye. Kaba kifitemo ‘fan’ imbere zikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi.
Mu bihe by’ubushyuhe gashobora kukugoboka kandi nta zindi mbaraga bigusabye.


Digital picture frame
Aka ni agakoresho kameze nka cadre y’amafoto gakoreshwa na internet. Ugahuza na telefoni yawe, hanyuma ukajya woherezaho amafoto, maze kakayerekana imwe ku yindi.


Smart plug
Aka gakoresho ugacomekaho ikintu icyo ari cyo cyose kuva ku itara, frigo, kugera kuri cuisiner cyangwa ikindi gikoresho wifashisha mu rugo. Umumaro wako ni uko ushobora kugacana cyangwa kukazimya bidasabye kugakoraho.
Aka gakoresho gahuzwa na porogaramu ya telefoni ku buryo aho waba uri hose ushobora kugacana cyangwa ku kazimya. Bivuze ko ushobora gucana itara utari mu nzu, cyangwa ugasiga utetse icyayi, ukagena igihe cuisiner igomba kuzima.


Weighted heating pad
Aka ni agakoresho k’ingenzi cyane mu bihe by’ubukonje cyangwa ku muntu uribwa n’imitsi cyangwa imikaya. Gakoze mu mwenda; kaba karemereye kubera ko gashyirwamo ibintu bishobora kubika ubushyuhe. Gakoresha imbaraga z’amashanyarazi zibasha kugashyushya ku buryo wakarambika ku gice runaka cy’umubiri kakagufasha.
Haboneka utw’ingano zitandukanye kuko hari utwagenewe ibice bito by’umubiri nk’ibiganza cyangwa amaboko, utwagenewe umugongo, amaguru cyangwa ikindi gice.




Izi ni zimwe mu mpano ushobora guha umukunzi wawe, zishobora kugira uruhare runini mu buzima bwe. Ibiciro by’ibi bikoreho biratandukana bitewe n'inganda nyinshi zibikora, kuko buri rumwe rugena ibiciro byihariye.





Loading comments...
Tanga igitekerezo