Ubu buryo bushya buri kuboneka mu igerageza rya nyuma rya porogaramu mbere y'uko ishyirwa hanze ku mugaragaro [beta] ku bantu bose bayikoresha hatitawe ku cyiciro barimo [yaba icy’abishyura cyangwa abayikoresha ku buntu].

Hagamijwe gufasha abantu kurushaho kumva no gusobanukirwa neza ingingo zigoye mu gihe bari kuzishakaho amakuru.

Ibi bimenyetso ariko si bimwe bikorwa bikaba byabikwa kugira ngo bizongere gukoreshwa ikindi gihe, ahubwo bigaragara mu kiganiro hagati by'igihe gito gusa, kandi bikagenda bihinduka uko ikiganiro gikomeza.

Nubwo ubu buryo bushya ari inyongera ikomeye ituma ikigo cya Anthropic gikomeza guhatana n'amavugurura mashya aherutse gukorwa na OpenAI cyangwa Google, kugeza ubu buracyafite inenge.

Gukora ibi bimenyetso bishobora gutwara amasegonda agera kuri 30, ibishobora kumvikana nk'ibitinda cyane ugereranyije no gushakisha amakuru byihuse kuri internet.

Iki kigo cya Anthropic giheruka gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda azamara imyaka itatu, agamije guteza imbere imikoranire mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’imitangire ya serivisi za Leta.

Anthropic ni ikigo giteza imbere AI kibarizwa i San Francisco muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasezerano yasinywe mu rwego rwo kwagura imikoranire yari isanzweho hagati y’impande zombi byubakiye ku bufatanye mu bijyanye n’uburezi yatangiye muri 2025.

Agena uburyo ngenderwaho bwo guhuza inkunga mu bya tekiniki, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego zitandukanye, no gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI bijyanye n’ibyihutirwa mu iterambere ry’igihugu.

Itsinda rya Anthropic ryakoranye bya hafi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Ubuzima, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo harebwe ko ibikorwa bya AI bihuzwa n’ibikenewe ku rwego rw’igihugu n’ubushobozi bw’inzego zibishyira mu bikorwa.

U Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga itandukanye yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano izarufasha kongera miliyoni 589$ [6%] ku musaruro mbumbe w’igihugu aturutse muri uru rwego.