Ibi bituma imodoka isizwe iri rangi igaragara nk'umwijima, ku buryo bigoye kuyireba ngo umenye ishusho cyangwa imiterere yayo nyakuri.
Ibi byakozwe mu gukemura ikibazo cy'amarangi nk’aya y'umukara akenshi ahenze cyane, kandi adashobora kwihanganira ibihe by'imvura n'izuba ku modoka zikoreshwa umunsi ku wundi.
Kugira ngo wumve neza uburyo rikora; iyo urumuri rukubise ku modoka isizwe irangi risanzwe ruragaruka rukagera mu maso yacu, ari byo bituma tubona ishusho n'imiterere yayo yose ariko kuri iri rangi si ko bimeze.
Aba bashakashatsi babigezeho bavanze ifu y'umukara ikozwe mu duce duto cyane tw’ikinyabutabire cya carbone n'utundi tutabonwa n'amaso yacu, keretse hifashishijwe imashini yabugenewe itwongerera ingano.
Uku kuvanga ibi bituma iyo urumuri rukubise kuri rya rangi, rubura rukaguma imbere aho kugira ngo rwikubite ku modoka rugaruke mu maso y'uyireba nk'ibisanzwe.
Ibi bituma ijisho ry'umuntu ribona imodoka nk'ikintu kirambuye gusa, kitagira inguni n’imfuruka.
Ubu buvumbuzi buje busanga irindi rangi nk’iri rizwi nka Vantablack ryigeze gukoreshwa n'uruganda rwa BMW mu 2019 ku modoka yayo yo mu bwoko bwa X6.
Iryo rangi ryari rifite ikibazo cy'uko ryangirikaga vuba cyane, ntiribashe kwihanganira ubushyuhe bwinshi, amazi y'imvura no gukorwaho n'abantu kenshi.
Ibi byatumaga ridashobora gukoreshwa igihe kirekire ku modoka zigenda mu mihanda isanzwe.
Kugeza ubu, bivugwa ko ubu buryo bushya bwo gukora iri rangi ry’umukara bw'ikigo Nipsea Group bwihariye kuko rikomera cyane. Iri rangi rishobora guterwa ku modoka hifashishijwe uburyo busanzwe bwo gutera amarangi, rikaba ryakwihanganira ibihe byose nta kwangirika.








Loading comments...
Leave a comment