Abashakashatsi mu buvuzi bwita ku barwayi bari mu marembera, bagaragaje ko abantu benshi bari hafi gupfa, bagira inzozi cyangwa iyerekwa rikomeye, aho babona abo bakundaga bapfuye, inshuti za kera cyangwa n’amatungo bakundaga.
Umugore wo mu Majyaruguru y’u Bufaransa yatakaje arenga ibihumbi 10 by’Amayero nyuma yo kugwa mu mutego w’abatekamutwe bakoresheje isura ya Perezida Emmanuel Macron n’iy’umunyemari Bernard Arnault wa LVMH, Louis Vuitton Moët Hennessy.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru batangaje ko abagabo babo bata ingo bakajya gushaka abagore bishoboye bitewe n’amakimbirane mu miryango ashingiye ku bukene.
Kimwe mu biti bizwi cyane mu Bwongereza, Major Oak, cyari kimaze hafi imyaka 1000 mu ishyamba rya Sherwood, cyatangiye kuma nyuma y’imyaka myinshi gihanganye n’amapfa, ubushyuhe bukabije n’ingaruka z’ubukerarugendo bwagikorerwagaho.
Umupira w’amaguru ni wo mukino urebwa n’abantu benshi kurusha indi ku Isi, kuko urebwa n’abarenga miliyari eshatu n’igice. Igikombe cy’Isi cyo mu wa 2022 cyarebwe n’abagera kuri miliyari eshanu, kandi ni cyo gikorwa cya siporo cyarebwe kurusha ibindi mu mateka.
Akanyamasyo ko muri Seychelles kitwa Jonathan kujuje imyaka 194, gaca agahigo ko kuba ari yo nyamaswa ya mbere ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.
Itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga barimo Dr. Liora Kolska Horwitz wo muri Hebrew University of Jerusalem muri Israel, ryabonye ibimenyetso bishobora gusubiza inyuma cyane amateka y’igihe abantu batangiriye gukoresha umuriro.
Ubusanzwe gutwara isakoshi byari bizwi ku bagore n’abakobwa kuko ari bo bazwiho kugira utuntu twinshi batwara nk’ibitabo, ibirungo n’ibindi byinshi ariko kuri ubu abagabo batangiye gufata uyu muco wo gutwara isakoshi.
Umugabo wo mu Karere ka Karongi witwa Hakizumwami Emmanuel wari ufite imyaka 40 yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yavuye mu rugo agiye gusengera ahantu hatemewe mu mugezi wa Musogoro.
Mu 2025 hatewe intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi ku Isi ubwo umugabo yasimburizwaga intanga (sperm transplant) hagamijwe gukosora ikibazo cy’ubugumba yari afite.
Umugenzi wari mu ndege ari kumwe n’umuraperi Oliver Tree yabonye ikoze impanuka yasimbutse indege yarimo ikiri mu kirere imaze kugongana n’indi, ngo arebe ko yarokoka ariko abari bayirimo bose bahasiga ubuzima
Umugabo wari ugiye kugura amafunguro muri restaurant mu Mujyi wa Kigali, yishwe n’inyama yari yananiye uwari wayiguze undi yiyemeza kuyirya birangira imuhitanye.
Donald Trump yanenze bikomeye Israel yagabye ibitero kuri Liban, avuga ko bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yagombaga gushyirwaho umukono kuri iki Cyumweru.
Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno, ni igihe cyose muri uyu mwanya wagenewe gusohokeramo imyanda hinjijwe igikoresho runaka, intoki cyangwa igitsina ahasohokera umwanda hagamijwe kwishimisha.
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida, zishobora kwibasira abayikora bifashishije umunwa, aho byanabaviramo kanseri, guhuma, ubugumba no kwangirika k’ubwonko.
Ubushakashatsi bwa Sciensano bwagaragaje ko umuntu mukuru umwe kuri batanu anywa soda buri munsi, bamwe bakibwira ko nta ngaruka ikirahure kimwe cyagira ku buzima bwabo biba ari ukwibeshya.
Abantu batatu bazamukaaga umusozi basanzwe muri metero 3.600 ku musozi wa Grand Paradis uri mu misozi miremire ya Les Alpes ku ruhande rw’u Butaliyani bapfuye.
Isakoshi yihariye ikozwe mu ruhu rwakomotse ku turemangingo rwa Tyrannosaurus Rex, inyamaswa yabayeho mu myaka miliyoni nyinshi ishize iri mu cyiciro cya dinosaur, yabuze uyigura muri cyamunara yabereye i Paris mu Bufaransa.
Tumenyereye ko hari abongeza amabere, amatama, iminwa, amabuno yewe hari n’abongeza ibitsina. Icyakora ubu ntabwo tuje kuvuga ibyo ahubwo, reka duhe umwanya igikorwa cyo kongeza igice cyo hasi kibarizwamo udusabo tw’intanga z’abagabo (scrotum).
Akaga, ishyano ariko bikaba n’amayobera. Ibaze ubaye ubabara mu gice cyo hasi cy’umubiri wajya kwisuzumisha bakakubwira inkuru mbi ariko inatangaje ku rundi ruhande. Ukumva muganga arakubwiye ati “igitsina cyawe cyatangiye guhinduka igufa.”