Ni ibyatangajwe na bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Shororo, Akarere ka Nyaruguru ku wa 18 Kamena 2026.

Aba bagore bavuga ko abagabo babo babategeka guhahira ingo babura amafaranga bagahitamo kubata bagasanga abagore bishoboye.

Gusa ku rundi ruhande, bamwe mu bagabo bavuga bata abagore babo kubera ubusinzi bahoramo.

Umwe yagize ati “Hari abagore bajya mu tubari ndetse bikarangira banarayemo, bigatuma abagabo baba ba nyamwigendaho, ibirangira bisangiye abafite ubushobozi bwo kubatunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bari gushakira abagore bo muri aka karere ubushobozi bwo kwiteza imbere kugira ngo bibe igisubizo cy’amakimbirane mu miryango ahanini aterwa n’ubukene.

Yagize ati “Intego dufite ni uko buri mugore wese muri aka Karere ibyo ashoboye gukora tumufasha kugira ngo abone uburyo bwo kubikora”.

Aba bagore bavuga abagabo babo babasiga kubera amakimbirane aterwa n’ubusinzi ibituma bashukwa n’abagore bishoboye babashukisha inzoga bikarangira babasanze.

Abagore bamwe b'i Nyaruguru bavuze ko udashoboye guhahira urugo yisanga umugabo yamutaye agasanga abifite