Iyi nkuru ibabaje yabwiwe umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimara kuyumva ahita ata ubwenge ajyanwa kwitabwaho mu cyumba cy’indembe.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yari agiye kwivuza ivi ryamuryaga ariko anaboneraho kubwira umuganga iby’igitsina cye cyamubabazaga.

Yafashwe ibizamini basanga igitsina cye kiri guhura n’ikibazo kibaho gake kizwi ‘‘penile ossification’ ari cyo cyari kiri gutuma intwaro ye igenda ihinduka igufa gake gake.

‘Penile ossification’ iterwa no kwiyubaka kw’imyunyu ya ‘calcium’ mu gice cy’umubiri cyoroshye cy’igitsina bigatuma gihinduka igufa ritwikiriwe n’uruhu.

Ni ibintu bibaho gake kuko hamaze kugaragara abatarenze 40 byabayeho mu mateka y’umuntu. Iyo bibaye biba bifitanye isano n’ikibazo kizwi nka ‘Peyronie’ ituma ibice bigize igitsina bikomera nk’igiti bigatuma rimwe na rimwe cyigonda cyangwa kikaba kigufi iyo gihagaze. Ibi bituma umuntu atabasha no gutera akabariro.

Ni ikibazo kibaho ku bantu bafite imyaka 40 kuzamura ariko n’abato bashobora guhura n’iki kibazo. Icyabaye kuri uyu mugabo w’imyaka 63 ni uko iki kibazo cyari kiri ku gitsina cyose.

Abahanga bo muri Lincoln Medical and Mental Health Center iri i Bronx muri Leta ya New York bavuze ko ubusanzwe iki kibazo kiba muri kimwe cya kabiri cy’igitsina ariko kuri uyu musaza byo byari bitandukanye.

Uyu mugabo wari warasaritswe n’inzoga akibwirwa iyi nkuru yahise yitura hasi abaganga birukankira kumutabara.

Raporo yatanzwe n’abaganga bavuze ko yari ari kugendera uruhande rumwe mu gihe igitsina cye cyahoraga kirambaraye ku matako. Birumvikana guhaguruka byari ikibazo.

Uyu mugabo yarapimwe basanga icyateye ubu burwayi ari ukwiyubaka kwiyubaka kw’imyunyu ya calcium mu gitsina ndetse ko igitsina cyose cyafashwe.

Icyakora uyu mugabo wari wahungabanye yavuye muri ibi bitaro nyuma abaganga ntibabasha kumukurikirana.

Nubwo iki kibazo kitaramenyerwa ibigitera, abaganga bakeka ko indwara ya Peyronie ibigiramo uruhare runini.

Ibindi bishobora gutuma igitsina cy’umugabo gihinduka igufa ni indwara zifata impyiko yo ku rwego rwa nyuma, gukomereka inshuro nyinshi kw’igitsina n’ibindi.