Ibi byabaye ku itariki 13 Kamena 2026 bibera muri restaurant iri mu Mudugudu wa Binunga mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Amakuru dukesha TV1 avuga ko nyakwigendera yerekeje kuri iyo restaurant y’ahazwi nko kwa Mushi agiye kugura amafunguro ariko aza gusanga hari mugenzi we umaze kurya ariko inyama iramunanira.

Iyo nyama rero ni yo nyakwigendera yavuze ko ayishoboye ndetse ahita atangira kuyirya ariko nyuma iramuniga arapfa.

Umwe mu baturage wari uhari ati “Uwo mugabo yari avuye gukora ubufundi aje kurya agura ubugari n’isosi ariko hari undi wari waguze ibindi biryo. Uwo wari waguze ibindi harimo n’inyama ariko yo iramunanira arayisiga ku isahani arishyura aragenda. Wa wundi wari watse ubugari n’isosi yahise ayibatura arayimira iba iramunize.”

Undi yagize ati “Sinzi n’ukuntu yamunize kuko yari inyama itagira igufwa ariko amaze kuyitamira iramuniga aba asambiye mu ntebe. Imbangukiragutabara yaje ariko yari yamaze gushiramo umwuka ariko kuko idatwara umurambo, ntabwo yigeze iwutwara.”

Abaturage bo muri ako gace bavuze ko iyo restaurant isanzwe iteka inyama aho imwe igura 300 Frw ariko bagasanga atari yo kibazo kuko uwayiryanye ubusambo ari we wikozeho.

Gusa bagaragaza ko bidakwiye kandi bidateye kuba umuntu yakwicwa n’inyama kubera kuyirya nabi ariko bamwe ntibanashira amakenga neza ubuziranenge bw’izo nyama bitewe n’igiciro kiri hasi zigurishwaho bagasaba ahubwo ko zasuzumwa neza.

Umugabo yanizwe n'inyama yitwa 'nyash' (ifoto: AI)