Byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, akagari ka Kabuga n’umudugudu wa Kabuga aho abaturage basobanuye ko uyu mugabo yasambanyirije uyu mwana ahazwi nko mu ikawa zo kwa padiri.
Umwe mu baturage bari aho byabereye babwiye TV1 ko uyu mwana yagiye arira ndetse afite amaraso ku myenda avuga ko Nyirimanzi amusambanyije.
Ati “Umwana yavuze ko yasambanyijwe n’ibimenyetso babifashe bahita bamujyana ku bitaro byihuse kuko no kugenda ntiyabibashaga.”
Uyu mwana yoherejwe ku bitaro bya Kinazi byo muri aka Karere.
Abaturage basobanuye ko uyu mugabo yategeye uyu mwana mu nzira akamusaba kumusuhuza ubundi amujyana muri izo kawa zegereye amashuri ya Kabuga ari ho yamusambanyirije.
Aba baturage kandi bagaragaza ko uyu mugabo atari ubwa mbere agerageza gusambaya abana muri aka gace, basaba ko yakurikiranwa n’inzego z’ubutarera.
Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere ni nk’inshuro ya gatatu afata abana ku ngufu. Ni urubyiruko arimo kwangiza, ubwo rero aho kugira ngo atwangirize abana leta nimugumane.”
Umuyobozi w’umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert, yavuze ko iki kibazo bari kugikurikirana.






Loading comments...
Tanga igitekerezo