Ni uburyo bushya bugamije ubwiza, hashingiwe ku ntero y’uko ‘ibinini ari byo byiza kurushaho (bigger is better).
Chris Bustamante yiyita umwami wo kongera ibitsina bikabyimba, yavuze ko ubu asigaye yakira umubare munini w’abashaka kongeresha icyo gice cyo hasi ngo kibe kinini.
Ni serivisi atangira mu ivuriro rye rya Lushful Aesthetics, riherereye i Manhattan muri New York. Yatangiye ibi bikorwa mu myaka itatu ishize ndetse ubu akorera abarenze batanu ku munsi.
Dr. Aamer Khan utanga serivisi z’ubwiza akaba n’uwashinze Harley Street Skin Clinic yita ku ruhu, yavuze ko bakomeje kwakira abantu benshi bakeneye kongeresha iki gice gikorerwamo intanga ngabo.
Mu 2025 yagize ati “Twabonye abantu benshi bashaka kongeresha iki gice cy’ubugabo mu mezi nka 18 ashize. Ni uburyo bukorwa hake ariko ababishaka bakomeje kwiyongera mu gihe abagabo bashaka kunoza uko bagaragara ndetse bakanafunguka ku bijyanye no kwita ku myanya yabo y’ibanga.”
Chris Bustamante usanzwe ari umuforomo ubifitemo impamyabumenyi z’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Colombia, yavuze ko abantu benshi bakenera ubu buryo nyamara ubumenyi kuri bwo abanganga bafite bukaba buke.
Ati “Nagize amahirwe yo kubikora neza.”
Yatangiye kongera igitsina (penis) nyuma yongeraho ibyo kongera iki gice cyo hasi. Yatangiriye ku mugabo ufite udusabo tw’intanga duto wari ufite imyaka 40.
Chris Bustamante watangiye afasha abagabo bafite utu dusabo twahenengeye, yagize ati “Abagabo benshi baba bashaka kongeresha utu dusabo tukaba tunini. Benshi baba bashaka kunoza uko bagaragara, igitsina gitanga ibyishimo tuba duhindura uko bigaragara.”
Uyu mugabo agaragaza ubu buryo nko kongeresha amabere ku bagore, bakagira amanini akurura abagabo, akerekana ko kugira udusabo tw’intanga tunini bigaragara nk’umuntu utera abagore ubushake bikagarara kandi nko kuba umugabo.
Chris Bustamante avuga ko nk’uko kongeza amabere cyangwa kuyahagarikisha byongerera icyizere ubikora ari na ko bimera ku bagabo bongeresha ibi bice by’ibanga, akerekana ko abagabo bakunda kugaragara nk’abikwije mu ipantalo.
Chris Bustamante afasha abantu nka batanu ku munsi. 50% by’abo akorera ni abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina mu gihe abandi ari abaryamana n’abo badahuje. Akunze gufasha abari hagati y’imyaka 35 na 55.
Abagabo afasha kandi hari ababa bakuze mu gihe abandi baba baratandukanye n’abo bashakanye bashaka kwigarurira icyizere bagirirwa mu mibonano mpuzabitsina. Abandi ni ababa bashaka kwemeza abagore cyangwa abakunzi babo ko bikwije.
‘Scrotum filler’ ikorwa n’umuganga wabyigiye ushyira muri iki gice ibintu bimeze nk’amavuta bakoresheje urushinge ruto. Ibi binyabutabire bifasha iki gice kubyimba ndetse bifata igihe gito ngo umuntu abe yakize.
Igiciro kijyana n’ingano ushaka ko bagushyiramo. Chris Bustamante agaragaza ko ‘syringes’ 15 z’ibi bintu ari zo zitagibwa munsi ubishyizwemo acibwa 10.500$.
Ati “Umuntu wanamushyiriramo ‘syringes’ 50 kandi agakomeza kugaragara nk’usanzwe ariko ari munini aho hantu.” Hari uwashyizwemo ‘syringes’ 150 z’ibi bintu bifasha kongera ubugabo.
Uwitwa Jason wabikoresheje, bamushyiriyemo ‘syringes’ 15 mu kongeza igitsina n’izindi nk’izo zo kongeza igice cyo hasi. Ati “Niyumva neza uba wumva wikwije ndetse wiyizeye.”
Gusa ni ibintu biteza ibyago ku buzima harimo nko kugira ‘infections’ zitandukanye, gufunga inzira z’amaraso n’ibindi.





Loading comments...
Tanga igitekerezo