Iyi sakoshi yashyizwe mu cyamunara ku wa Kane muri Hôtel Drouot. Yari yaragenewe agaciro k’ibihumbi 300 by’amayero. Igiciro fatizo cyari amayero ibihumbi 100, ariko abayigeretse batanze ibihumbi 150 by’amayero. Ibi byatumye itagurishwa, kuko igiciro cyatanzwe cyari hasi cyane ugereranyije n’icyari cyitezwe.
Iyi sakoshi yari yamuritswe bwa mbere mu mpeshyi i Amsterdam, ikaba yarakozwe hifashishijwe ibisigazwa bya collagen (bimwe mu bigize intungamubiri ziboneka mu mubiri) byabonetse mu igufa ry’itako rya T-Rex yavumbuwe muri Montana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu myaka 25 ishize.
Iyi sakoshi ni umwihariko ku Isi, kuko igaragaza inzira nshya yo gukora ibikoresho by’agaciro hadakoreshejwe ubworozi cyangwa kubaga inyamaswa.
Icyakora, si bose bemera ko iyo sakoshi yakwitwa iy’uruhu rwa T-Rex. Impuguke mu bisigazwa by’inyamaswa za kera muri Kaminuza ya Leta ya Caroline du Nord muri Amerika, yavuze ko “atari uruhu rwa T-Rex” mu buryo nyabwo, kuko uruhu rukorwa mu ruhu rw’inyamaswa rwatunganyijwe, kandi nta ruhu rwa T-Rex rwabonetse.
Yasobanuye ko collagen ari uturemangingo duto cyane tuboneka mu nyamaswa nyinshi, bityo kuyikoresha mu gukora uruhu bitavuze ko urwo ruhu ruhita ruba urwa T-Rex neza neza.





Loading comments...
Leave a comment