Impuguke mu by’imirire, Caroline Coeckelbergh, yagize ati “Gutekereza ko soda itagira ingaruka mbi keretse iyo unyoye nyinshi, naho ikirahuri kimwe ku munsi kikaba nta kibazo, ni ukwibeshya.”

Soda igizwe n’amazi, isukari, acide citrique, citrate de sodium n’ibituma igira ibara byumvikana ko ibiyigize byose atari byiza ku buzima bwa buri wese.

7sur7 yanditse ko mu 2022 Abaflamand 15% banywaga soda ndetse ubu bageze kuri 18,5%.

Impuguke mu kigo Vlaams Instituut Gezond Leven cyo mu Bubiligi, Caroline Coeckelbergh, yavuze ko abantu usanga bayobotse soda kubera uko zamamazwa cyangwa ari ubushobozi buke bafite.

Nta ntungamubiri zifite akamaro ibamo

Abantu bafite imyaka 18-24 ni bo banywa soda cyane, ariko muri rusange abagabo bayinywa ku kigero kiri hejuru ya 10% ugereranyije n’abagore. Abantu bafite umubyibuho ukabije, abize amashuri make n’abafite ibibazo by’amikoro bakunda kunywa cyane ibinyobwa birimo isukari.

Caroline Coeckelbergh ati “Ikibazo cya soda ni uko nta ntungamubiri zifite. Ntacyo zongera ku mubiri. Ikindi kandi, ntizituma wumva uhaze, bigatuma abantu bakomeza no kurya ibindi, bityo bakarenza urugero rwa kalori.”

Ikintu nyamukuru kiba muri soda ni isukari ingana hafi na garama 10 kugeza 11 muri mililitiro 100. Muri mililitiro 330 ml, bivuze ko kaba gafite utuyiko kuva kuri turindwi kugera ku icyenda tw’isukari. Iyo umugore anyoye akarahure kamwe, aba amaze kugera kuri bibiri bya gatatu by’isukari ntarengwa Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima risaba kutarenza ku munsi mu gihe ku mugabo ari kimwe cya kabiri.

Ati “Isukari yo muri soda ituma isukari yo mu maraso izamuka vuba, bigatera umubiri gukora insuline nyinshi. Ariko iyo ibyo bibaye kenshi, umubiri ushobora kugenda utakaza ubushobozi bwo kumva insuline neza.”

Ingaruka zirimo umubyibuho ukabije, imirire mibi no kudakora imyitozo ngororamubiri, bishobora gutera diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Soda itagira isukari ni amahitamo meza?

Abahanga bavuze ko urebye gusa calorie, soda zizwi nka ‘zero’ ari nziza kurusha izisanzwe zirimo isukari kuko zifite isukari iri hasi cyane, ariko ibyo bidatuma ziba ibinyobwa byiza ku buzima kuko zidafite intungamubiri.

Umutobe w’imbuto n’ibinyobwa bitanga imbaraga (energy drinks), cyane cyane bikunzwe mu gihe cy’imirimo ikomeye, nabyo biri mu byo abantu basabwa kwirindwa.

Caroline Coeckelbergh ati “Umutobe w’imbuto uba urimo vitamine n’imyunyu ngugu ugereranyije na soda, ariko nawo uba wuzuye isukari,”

“Energy drinks zigira isukari na caffeine nyinshi bigatera ingaruka ebyiri, ari zo isukari nyinshi mu mubiri n’ingaruka za caffeine nyinshi icyarimwe.”

Ese ikirahuri kimwe cya soda kirangiza ubuzima?

Caroline Coeckelbergh yavuze ko kuvuga ko uwo soda igiraho ingaruka ari uwanyoye nyinshi cyane gusa.

Ati “Ni ukwibeshya gutekereza ko soda iba mbi gusa iyo uyinyoye cyane, naho ikirahuri kimwe ku munsi kikaba nta kibazo. Kunywa soda buri munsi bigira ingaruka ku buzima. Ikirahuri kimwe ku cyumweru cyangwa ku kwezi si kimwe n’ikirahuri buri munsi, ariko isukari n’ingufu za kalori byiyongera vuba. Si ngombwa kuyireka burundu, ariko inama ni ukuyinywa gake gashoboka.”

Abahanga bagaragaje ko soda ya buri munsi atari nziza