{Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher aratangaza ko uburyo yakoze amashusho y'indirimbo ye nshya bwatuma n'utumva ashobora kumva ibyo avuga.}

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Christopher avuga ko ateganya gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise "Byanze" n'indi ndirimbo ya Audio atifuje guhita atangaza izina ryayo.

{Soma Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:}

IGIHE: Muraho Christopher!

Christopher: Muraho namwe!

IGIHE: Twagira ngo utubwire kuri iyi Video nshya wasohoye

Christopher: Yeah, hari video yanjye uyu munsi yasohotse, yitwa “Uwo Munsi”.

IGIHE: Ni iki wibanzeho mu gukora amashusho y’iyi ndirimbo?

Christopher: Nkeka ko ukuntu script ipanze, njyewe nagerageje ku buryo n’umuntu utumva ashobora kuyireba akamenya icyo nashatse gusobanura.

IGIHE: Wayikorewe nande?

Christopher: Nayikorewe n’abantu benshi ariko bakorera muri Kina.

IGIHE: Uretse iyo ndirimbo, ni ibihe bindi bikorwa byawe?

Christopher: Ndateganya gusohora Video y’indirimbo yanjye “Byanze” mu Cyumweru gitaha. Ndateganya no gukora indirimbo nshya muri kiriya cyumweru n’ubundi.

IGIHE: Iyo ndirimbo nshya izaba yitwa gute?

Christopher: Ndashaka ko abantu bazayimenya, imaze gusohoka

IGIHE: Ni iki wabwira abafana bawe, nyuma yo gusohora iyi ndirimbo?

Christopher: Ni uko ibintu byose nkora mbikora kubera bo, kandi ntabwo nzigera ntuza

IGIHE: Urakoze

Christopher: Murakoze cyane!

{Reba amashusho y'indirimbo "Uwo Munsi ya Christopher"}

Muri iyi ndirimbo Christopher agaragaramo atwaye moto. Agaragara kandi abyina.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music, ikorwa n'abatunganya amashusho barimo Clement Ishimwe, Isaac, Bagenzi Bernard, Boncoeur, Rachid n'abandi.

Uretse iyi Video, IGIHE twakiriye amashusho y'indirimbo "Buri Buri" ya Just Family na Wari Uri he ya Knowless, tukazazibagezaho mu minsi iri imbere.

Twakiriye kandi indirimbo nshya (Audio) ya Knwoless iri mu njyana ya Reggae yitwa "Nzaba Mpari", wakumva HANO.

———————————————————-

Andi makuru mashya:


2. Urban Boyz bitwaye neza mu miririmbire muri "Beer Fest"

Urban Boyz bari kumwe n'ababyinnyi n'abaririmbyi baririmbanye muri "Beer Fest"

{Mu kiganiro Humble G wo mu itsinda rya Urban Boys yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya Beer Fest, yatangaje ko yishimiye uburyo baririmbye neza live ashimangira ko burya umuntu ushobora kuvuga, akajya muri studio agakora indirimbo na live nta cyatuma imunanira.}

Humble G kandi yasobanuye ko impamvu yatumye Urban Boys irimba by’intangarugero mu buryo bwa live muri Beer Fest ndetse bikagera n’aho bitungura abantu, babikesha imyitozo ihagagije, ndetse n’ubushobozi basanzwe bifitemo.

Yagize ati “abantu baravuga ngo live ni ibintu bya hatari, ariko burya umuntu ushobora kuvuga, akajya muri studio ntatane (ntave muri game), kubera iki se live yo atayishobora”.

Kuri Urban Boys uyu munsi w’igitaramo cya Beer Fest ngo warabashishimishije cyane, ariko sibo gusa kuko na bamwe mu bafana twaganiriye bemeje ko mu by’ukuri Urban Boys ifite byinshi yahinduye ku miririmbire yabo ya live.

Humble G kandi yasonuye ko impamvu ituma baririmbira kuri CD ari uko usanga ahanini abategura ibitaramo baba batanze amafaranga make, bityo kubera ko live uba ugomba kwishyura itsinda ryagufashije ugasanga ntibyavamo ugahitamo kuririmbira kuri CD kuko ari byo biba bingana n’ayo mafaranga uba wahawe.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Urban Boys, Jean Paul Samputu na Orchestre Impala. Urban Boys baririmbye indirimbo zigera kuri 12 badahagarara kandi live


3. Dj Zizou Alpacino yitirirwa indirimbo ataziririmbyemo

Dj Zizou ny'irindirimbo "Bagupfusha Ubusa"

{Umwe mu bantu bakurikiranira hafi ibya muzika mu Rwanda, by’umwihariko akaba azwiho kuba ari umwe mu ba Dj bazwi cyane hano mu Rwanda, Dj Zizou ari kugenda agaragaza udushya twinshi mu muziki nyarwanda. }

Ubu noneho, uyu Dj Zizou amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zigakundwa we ataziririmbyemo, nyamara zitwa ko ari ize.

Izi ndirimbo Zizou azikorana n’abandi bahanzi basanzwe bakunzwe hano mu Rwanda ari nabo bazimuhimbira, bagendeye ku gitekerezo cye, bakanazimuririmbiramo zikamwitirirwa.

Izo ndirimbo ni: “Urwandiko” yumvikanamo Ally Soudy, Urban Boyz, Riderman, Pacy Oda, Sandran Miraji, Mani Martin, Kamichi, Uncle Austin na TMC.

Iya kabiri ni “Arambona Agaseka” irimo Kitoko, Kamichi, Pacy Oda, Social, Fire Man, Ama-G The Black, Ciney, Babou, TNP (Trecy na Paccy), Bull Dog, Sandra Miraji, Dream Boyz (Platini na TMC), Neg-G the General na Riderman.

Iya gatatu ni iyitwa “Bagupfusha Ubusa” irimo King James, Safi, Humble G, Ama-G The Black, Princess Priscilla, Fire Man na Uncle Austin. “ Amashusho yayo akaba ari hanze.

{Video ya "Bagupfusha Ubusa", indirimbo ya mbere Princesse Priscilla agaragayemo aririmba}

Kuri ubu amaze no gushyira hanze indi ndirimbo nshya yitwa “Uzagace-akabaruwa” yaririmbiwe na Kitoko.

Aganira na IGIHE, Zizou (wigeze no gukora kalendari zamamaye cyane mu Rwanda ziriho amafoto y’abastar) avuga ko kuba indirimbo zimwitirirwa ataziririmbamo nta kibazo biteje. Avuga ko izo ndirimbo ari ize kuko ari we uba wazanye igitekerezo cya mbere, agashaka abahanzi, akabahuza, akakibagezaho ndetse akishyura ibijyanye n’ikorwa ry’izo ndirimbo zose.

Yagize ati “Igitekerezo mbere na mbere nicyo cy’ingenzi.” Zizou avuga ko ibi abikora mu rwego rwo kuzana udushya twe mu muziki nyarwanda ngo urusheho kuryoha. Avuga kandi ko ari no mu rwego rwo kwagura umuziki nyarwanda.

Zizou arateganya gushyira hanze CDs z’amashusho y’uruvange rw’indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, mu karere no ku isi mucyo yise Zizou+


4. The Ben, Meddy, K8 Kavuyo na Lick Lick basigaye babana i Chicago

{Meddy aheruka gutangaza ko yimutse akava Texas akajya kubana na The Ben hamwe na Lick Lick i Chicago mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe ngo akazi k’ubuhanzi kaborohere.}

Ibi yabivugiye kuwa 21 Ukwakira 2012 mu kiganiro Sunday Night cya Radio Isango Star.

Meddy yagize ati “tuba hamwe dufatanyiriza hamwe, ubundi njye nabaga Texas ariko ubu ngubu twarimutse dusigaye tubana”.

Yongeyeho ko na Cedru ateganya kuzabasangayo, bakabana.

Umwe mu bazi neza aho baba, avuga ko baba mu nzu nziza nini cyane ishobora no kwakira abashyitsi.

Meddy yavuze ko ari kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza mu ishami rya Computer Science. Yavuze kandi ko anakora akazi kajyanye n’ikoranabunga IT; aho yavuze ko akorana na Kampani ikorana na Apple.

Muri iki kiganiro cyo kuri telefone Meddy yasobanuye ko ako kazi akora kamutwara umwanya munini ku buryo ari yo mpamvu atagiye akunda gutangaza amakuru ye kenshi. Meddy yavuze ko mu minsi ya vuba bateganya kuzasohora indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza, we na The Ben.

Yanagarutse ku by'urukundo n'abakobwa b'abazungukazi, avuga ko badafite abagore nk'uko byahwihwishwe, ko ahubwo we afite umunyamerikakazi bakunda kuba bari kumwe ariko bitaravamo gukundana bisesuye (girlfriend).

Yavuze ko bateganyaga kuza mu Rwanda mu Kuboza ariko ko umwanya wababanye muto ku buryo bateganya ko bashobora kuzaza muri Gashyantare, bagakora ibitaramo, bagasubira muri Amerika.


5. B-Gun barateganya kumurika Album ya mbere bise "Next-Level"

{Abahanzi bagize itsinda rya B-Gun baratangariza abafana babo ko muri iki gihe hari indirimbo nshyashya babahishiye gushyira hanze n’amashusho y’indirimbo zabo mu gutegura album nshya “Next-Level”.}

Izo ndirimbo nshya bateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba zirimo indirimbo bakoranye na Washington n’izindi.

Bavuga kandi ko muri iki gihe bari gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Bwiza Bwanjye” baririmbanye na Tom Close. Bavuga ko nicyo duhugiyeho, turateganya kuyishyira hanze.

M-Cool, umwe mu bahanzi bagize iri tsinda aganira na IGIHE yagize ati “Tukayitondera. Abakunzi nabasaba ko bakomeza kudufasha, bakadusengera, bagakomeza kudukunda nk’uko natwe tubakunda.”


6. Senderi mu ruhando rw'abaraperi, nyuma yo kwigarurira abanyacyaro

Senderi Internatioanl Hit

Kuva yava ku izina ry’ababyeyi rya Eric Senderi Nzaramba akiyita “International Hit”, umuhanzi Senderi ahora agaragaraho udushya twinshi. Ubu noneho aratangaza ko ari “umunigga”, izina avuga ko ryamwinjije mu buhanzi bw’uburaperi.

Uyu muhanzi Senderi International Hit avuga ko yinjiye mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye nshya yise “Mu Kibuga”.

Iyi ndirimbo ivuga ku ngingo nyinshi ariko yibanda ku gusobanura ko kuba yinjiye muri Hip-Hop atari uko ari ingegera ahubwo ari uko aje guhindura byinshi muri iyo njyana.

Avuga kandi ko yaje muri Hip-Hop kubera ko iri u njyana zikunzwe mu Rwanda, akavuga ko aje kurushaho kwegera abafana be biganjemo urubyiruko ateganya kurushaho gususurutsa mu bitaramo yita by’amanigga.

Mu kiganiro kirambuye (Interview) Senderi International Hit yagiranye na IGIHE, Senderi usigaye ukoresha amagambo menshi amenyerewe ku rubyiruko rukora Hip-Hop, yavuze ko guhanga iyi ndirimbo hari isano bifitanye n’indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black, indirimbo iri kumvikana cyane henshi mu Rwanda. Senderi avuga ko muri iyi ndirimbo yaje asa n’uwuzuza ubutumwa uyu muhanzi yatanze.

Yagize ati ”Yaba Jay Polly, yaba P’Fla, aba banigga bose.. Yaba uyu mwana uri kuririmba mushya ufite indirimbo ngo ‘Urarira’ [Ama-G The Black], abo ni abana baririmba neza cyane ndanabakunda, njya mfata umwanya wo kubumva nkumva indirimbo zabo. Nanjye noneho nabwiye uruhinja nti seka, seka, seka… ubwo ni uburyo bwo kunganirana mu muziki. ”

Senderi avuga ko kwinjira muri Hip-Hop kwe atari uguhangana ahubwo ko aje kuzuzanya n’abandi baraperi basanzwe bahanga muri iyo njyana. Agasaba ko bamwakira bakajya banamutumira mu bitaramo byabo kandi bakareka nawe akerekana impano ye bityo akinjira mu kibuga nawe agatera ku mupira.

Yagize ati ”Hano muri Hip-Hop rero mu Rwanda nibwo ninjiyemo bwa mbere ndabasaba kunyakira mu muryango w’abafite izi njyana kugira ngo banyakire, ntabwo nje kubasenya, ntabwo nje kubagira ishyamba bya bimwe njya numva noneho ngo yanahiye, ntabwo rwose ibyo mbijemo. Njyewe ni ukwereka abafana banjye ko nshoboye ko nje gukora izo njyana kugira ngo niba Concert yabaye abanigga ntibansige, tujyane mbakubitire nanjye nta ribi ryanjye. Turi mu kibuga kandi mu kibuga bataka ufite umupira.”

{Reba amashusho ya Senderi aganira na IGIHE:}

Senderi International Hit avuga ko muri Hip-Hop asanzwe yemera umuhanzi B.O.B. na Nicki Minaji, uyu akaba ari we avuga ko yigana mu myambarire. Senderi avuga ko abahanzi b’abaraperi nyarwanda asanzwe abakurikirana agatanga urugero rwa bamwe avuga ashima, aho avuga Jay Polly, P’Fla, Ama-G The Black n’abandi.

Gusa Senderi avuga ko kuza muri Hip-Hop kwe ntaho guhuriye n’uko Jay Polly yavuzweho inkuru z’uko ashobora kugwa biturutse ku kuba aheruka gutuka itangazamakuru.


7. Akarere ka Karongi kungutse studio nshya yitwa BNG

Studio BNG

{Abaturage bo mu Karere ka Karongi barashima Studio BNG Records kuko yabegereye mu gihe bakoraga ingendo baza gukoresha ibihangano byabo i Kigali.}

Iyi studiyo iherereye mu Murenge wa Bwishyura w’aka karere ka Karongi ko mu Ntara y’Uburengerazuba, itunganya indirimbo z’Abahanzi ku giti cyabo, amakorari, abakora imivugo n’abandi batandukanye. Yatangiye kuhakorera mu kwezi kwa Kane k’uyu mwaka.a

Producer Nsengimana Jean Claude uyikoreramo uzwi ku izina rya Producer Jimmy avuga ko bamaze kumenyerana n’Abanyakarongi, ngo bakaba banafitanye imikoranire myiza.

IGIHE Team: Gisele Umutesi, Emmanuel Kwizera na Richard Irakoze