Danny Nanone yagaragaje ko hari abagabo bahohoterwa bagaceceka, bityo inzego zitandukanye za Leta zikwiye guhagurukira iki kibazo kuko ari kimwe mu bibangamye kandi bidakunze kuvugwa cyane.
Nyuma y’amezi atanu umuhanzi Liam Payne wamamaye mu itsinda rya ‘One Direction’ apfuye, hasohotse raporo igaragaza ko yari yanyoye inzoga ziri ku kigero cyo hejuru hamwe n’uruvange rw’ibiyobyabwenge.
Umuhanzi Alto uri mu bari kuzamuka neza muri iki gihe, yatangaje umwaka wa 2025 uzasiga ashyize hanze album ye ya mbere.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Nicki Minaj, yajyanywe mu nkiko n’uwahoze ari umujyanama we umushinja kumuhohotera.
Umuririmbyi Uworizagwira Florien umaze kumenyekana nka Yampano nta kintu yavuga kuri Bruce Melodie kuko atamuzi, agaragaza ko n’ikimenyimenyi nta hantu barahurira.
Icyamamare mu muziki, Mariah Carey, akomeje kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Anderson Paak nyuma y’aho bakomeje kugaragara mu ruhame bishimanye, banahurira mu birori bisoza umwaka.
Mukankuranga Marie Jeanne wamamaye nka Mariya Yohana, yasobanuye uburyo yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu ari umugore n’uburyo inganzo ye yo kuririmba no gutoza umuco Nyarwanda byamubereye umuyoboro mwiza wo gukomeza kubaka igihugu no gukundisha ababyiruka indangagaciro zikwiye.
Umuhanzi Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango w’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Umurambo w’umuraperi Oladimeji Aloba [MohBad] wo muri Nigeria wataburuwe kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyamwishe.
Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, ntiyashatse kugira icyo avuga ku makuru yo gutandukana na Ingabire Olivia barushinze muri Werurwe 2021.
Umuraperi Bulldogg na mugenzi we Social Mula usanzwe ari umwe mu baririmbyi beza mu Rwanda, bashimishije benshi mu gitaramo bakoreye mu Gisimenti aho uruganda rwa Skol ruri gukorera muri ibi bihe bya CHOGM.
Umuririmbyi Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya usanzwe ari umwe mu bakomeye muri Nigeria yashimishije benshi mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi nyarwanda.
Umuririmbyi Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula mu muziki yihaye intego yo kujya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi nyuma yo gukorera Extended Play [EP] ye muri Tanzania.
Umuririmbyi Gabiro Girishyaka Gilbert wamenyekanye nka Gabiro Guitar agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Girishyaka’ yitiriwe izina rye.
Nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka abagize itsinda rya P-Square rya Paul [Rudeboy]na Peter Okoye [Mr. P] ryongeye kwiyunga, kuri ubu bari kwitegura gukora igitaramo gikomeye.
Mu minsi ya vuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bizahabwa abahanzi n’amatsinda aririmbira Imana ahagaze neza mu gihugu hose.
Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we, ibirori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru.
Kuva ku wa 6 Gicurasi 2019, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi batangiye Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, gifatwa nk’igihe cyo kwiyegereza Imana kurushaho.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, Kizito Mihigo yakoreye igitaramo muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika i Rwamagana, cyitabirwa ku rwego rwo hejuru n’abarimo abasore n'inkumi, abakecuru n'abasaza maze bizihirwa n'umuziki w'umwimerere bacurangiwe n'uyu muhanzi.
Umuhanzi Nkubiri Gerald, uzwi nka Bac-T ukora injyana ya Hip Hop, akaba anamenyerewe mu itangazamakuru, avuga ko yakoze ubukwe bwa mbere kubera igitutu cy’imiryango, ibintu byaje gutuma urugo rwe rusenyuka nyuma y’umwaka.