Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi yasezeranye n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana icyakora kubera impamvu zitandukanye ngo umukobwa yasabye Igor Mabano ko bitaba ibintu byo mu itangazamakuru.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.
Byitezwe ko imihango ikurikira y’ubukwe bwa Igor Mabano izaba mu minsi iri imbere nk’uko umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yabitubwiye.
Nta makuru menshi azwi ku mukobwa ugiye kurushinga na Igor Mabano, ubwo twifuzaga kuvugana n’uyu muhanzi ku murongo wa telefone ntibyadukundiye.
Uyu musore akiva gusezerana imbere y’amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise ‘Nta kosa’ yasohokanye n’amashusho yayo.






Loading comments...
Tanga igitekerezo