Ni album azamurikira kuri Kigali Delight Hotel ku wa 13 Gashyantare. Yamaze gutumira abahanzi bazamufasha gususurutsa abazitabira igitaramo barimo Massamba Intore, Marina, Jules Sentore na Kidum Kibiddo wo mu Burundi ariko ukorera umuziki muri Kenya.

Yabwiye IGIHE ko iyi album ayifata nk’ikomeye mu buzima bwe, kandi yishimiye kuzayimurikira abantu ku nshuro ya mbere azaba akoreye igitaramo cyo kumurika album ye mu Rwanda.

Ati “Ni wo muzingo wuje inganzo n’imbamutima tuzasangira mu ijoro ribanziriza umunsi w’abakundana. Nizeye ijoro rizabera ryiza abazaryitabira.”

Yakomeje avuga ko iyi album igizwe n’indirimbo 15, kandi zose zizashimisha abantu nizimara kujya ahabona.

Uyu muhanzi yavuze ko impamvu yahisemo gufatanya n’aba bahanzi ari abahanzi beza bafite indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane ko igitaramo kizaba mu ijoro ry’urukundo.

Reba indirimbo ‘Ute’, Yvan Muziki aheruka gushyira hanze

Yvan Muziki ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
Igitaramo cya Yvan Muziki kizaba ku munsi ubanziriza uwahariwe abakundana