Iyi Minisiteri yasobanuye ko ku wa 13 Kamena habonetse abantu bashya 72 banduye iki cyorezo barimo 29 bapfuye uwo munsi. Iyi mibare iri hejuru ariko Leta ya RDC isobanura ko byatewe n’uko hashyizwe imbaraga mu gukurikirana ubwandu.
Mu bashya bagaragayeho iki cyorezo harimo 56 bo mu Ntara ya Ituri mu bice birimo Mongbwalu, Umujyi wa Bunia, Rwampara na Nyankunde ndetse na 16 bo muri Kivu y’Amajyaruguru mu bice birimo Butembo na Katwa.
Kugeza ku wa 13 Kamena, abantu 40 bari bamaze gukira iki cyorezo muri rusange. Barimo batanu bashya bagaragaye muri Rwampara, Mongbwalu na Mambasa; hose mu Ntara ya Ituri.
Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bya Ebola ya Bundibugyo biraboneka ariko ubushakashatsi bwemeza ko ibimenyetso byayo bivurwa, bigakira, cyane cyane iyo umurwayi yivuje hakiri kare.






Loading comments...
Tanga igitekerezo