Yahize kwisubiza Goma na Bukavu vuba, yita Kabila ‘imbwa’: Tshisekedi yaganjwe n’ibyishimo by’Igikombe cy’Isi?
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yaganjwe n’ibyishimo by’umukino w’Igikombe cy’Isi, atangaza ko ingabo z’igihugu cye zizisubiza Umujyi wa Bukavu na Goma vuba cyane, anibasira bikomeye Joseph Kabila Kabange wamubanjirije ku butegetsi.