Karua ni umunyamategeko wa Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda. Yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kamena 2026, agiye gukurikirana urubanza rwa Erias Lukwago wabaye Meya wa Kampala.
Yari kumwe na Perezida w'Urugaga rw'Abanyamategeko ba Kenya (LSK), Charles Kanjama. Nyuma yo kugera i Kampala, Kanjama n’abo bari kumwe bo bemerewe gukomeza urugendo, ariko Karua we ahita afungwa, telefone ze zikurwaho.
Urwego rw’abinjira n'abasohoka muri Uganda ntirwasobanuye impamvu Karua yirukanywe mu gihe Kanjama n’abandi bo bemerewe kujya gukurikira urubanza rwa Lukwago umaze icyumweru afunzwe.
Abanyamategeko bo muri Uganda na Kenya bagaragaje gufunga no kwirukana Karua bihabanye n’uburenganzira bwo kunganirwa mu rwego rw’amategeko no gusubiza inyuma ubufatanye mu karere.
Ibiro bya Karua byemeje ko yavuye i Entebbe amahoro, bishimangira ko aza kuvugana n'itangazamakuru akigera ku Kibuga cy'Indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi.
Iki gikorwa kije cyiyongera ku zindi nzitizi Karua yakunze guhura nazo kuva yatangira kunganira Dr. Besigye, nyuma y'ishimutwa rye ritavuzweho rumwe ryabereye i Nairobi mu mpera z'umwaka wa 2024.






Loading comments...
Tanga igitekerezo