Babunga yafashwe mu ibanga rikomeye tariki ya 27 Gicurasi 2026, aho byari biteganyijwe ko yoherezwa i Kinshasa kugira ngo akurikiranwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23.
Urugo yari acumbitsemo rwoherejwemo abakozi ba SNR, bararusaka bagamije kureba niba hari icyaha bamushinja. Bafatiriye mudasobwa ye, telefone n’ibindi bikoresho ariko babura ikimenyetso na kimwe cyerekana ko yaba akorana n’abitwa abanzi.
Mu gihe yari amaze iminsi ibiri muri kasho ya SNR i Bujumbura, amakuru y’ifungwa rye yahise ajya ku karubanda, aratabarizwa. Icyo gitutu cyatumye Leta y’u Burundi ihagarika by’agateganyo umugambi wo kumwohereza i Kinshasa.
Amakuru ava i Bujumbura avuga ko abakozi ba SNR bafashe Babunga bamushinja guparika imodoka ahatemewe mu kibanza cy’akabari, ariko ko ibyabereye mu ibazwa rye biremereye kurusha uko yabitekerezaga agifatwa.
Ibazwa rya Babunga ryarimo abakozi ba SNR n’umudipolomate waturutse muri Ambasade ya RDC i Bujumbura. Ntibyari bisanzwe kuko nta washoboraga kwiyumvisha ko ikosa ryo guparika ahatemewe ryaba rifite aho rihuriye n’ibibazo bya RDC.
Bivugwa ko intumwa ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasanze Babunga muri kasho, imubwira ko agomba gukorana na Leta ya RDC cyangwa se agahura n’ingaruka zirimo koherezwa i Kinshasa, gufungirwa i Bujumbura kugeza igihe kitazwi cyangwa akaburirwa irengero.
Babunga yanze ubusabe bw’iyi ntumwa, birakaza Leta y’u Burundi, ni bwo yafashe icyemezo cyo kumugerekaho ibyaha bikomeye, imwohereza muri Gereza ya Mpimba iri i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 5 ushyira uwa 6 Kamena.
Dosiye ya Babunga yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha bw’u Burundi. Ubu bumushinja ibyaha birimo kunekera amahanga, gushyira mu kaga umutekano w’igihugu n’ibikorwa by’iterabwoba.
Benjamin Babunga yakoreraga imiryango y’ubutabazi iba mu Burundi, umuryango we ukaba mu Bubiligi. Azwiho gusobanura umunsi ku wundi amateka y’akarere no kuyasesengura, yifashishije imbuga nkoranyambaga.






Loading comments...
Tanga igitekerezo