Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kalemie umaze iminsi wumvikanamo urusaku rw’amasasu rw’abo bikekwa ko ari abajura bitwaje intwaro.
Meya Mbombo yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira uwa 14 Kamena, ibice byinshi bya Kalemie byagabweho ibitero, umupolisi aricwa, abaturage benshi barakomere, imitungo yibwa.
Yagize ati “Umupolisi yishwe n’abagizie ba nabi banibye amafaranga menshi ndetse n’ibintu byinshi.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko igitero giheruka ari icyagabwe mu gace ka Regeza muri komini ya Lac no muri Kapangula muri komini ya Luguka mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena, aho abitwaje intwaro basahuye ingo nyinshi.
Jean Kasongo uri mu buyobozi bw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Kalemie yatangaje ko ubugizi bwa nabi bukomeje muri uyu mujyi bugaragaza uburangare n’ubushobozi buke bw’ubuyobozi bw’Intara ya Tanganyika.
Ati “Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kwisubira mu buryo buhangayikishije, bikagaragaza uburangare n’ubushobozi buke bw’ubuyobozi bw’intara mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’imitungo yabo.”
Meya Mbombo yatangaje ko abasirikare bahunze urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ari bo bari guteza umutekano muke muri Kalemie kandi ko nta muntu uhari wabashyira kuri gahunda.
Yagize ati “Duhanganye n’abitwaje intwaro, ni abasirikare. Baturutse hehe? Ni abasirikare baturutse i Goma, Bukavu na Uvira, baza hano muri Kalemie. Baje hano bafite intwaro."
Abasirikare benshi ba RDC bavuye i Goma muri Mutarama, bava i Bukavu muri Gashyantare uwo mwaka, bava muri Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza uwo mwaka. Bamwe bahungiye muri Kalemie, abanda bajya mu Burundi.






Loading comments...
Tanga igitekerezo