Nyuma y’inama yamaze iminsi itatu, tariki ya 20 Kamena 2026 CENCO yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe, bidakenewe kandi bitihutirwa ko Itegeko Nshinga rya RDC rivugururwa kandi ko batemeranya na Tshisekedi ushaka kurenza manda ebyiri.
CENCO yagize iti “Iyo igihugu kiri mu manga, nta muntu uhindura amabwiriza agenga igihango abaturage bafitanye. Ahubwo, arwanira igihugu. Ntibikenewe. Ntibyihutirwa, kuvugurura Itegeko Nshinga ntibikwiye.”
Abepisikopi Gatolika bagaragaje ko mu gihe RDC yugarijwe n’ibibazo birimo intambara, igikenewe ubu atari ukuvugurura Itegeko Nshinga, ahubwo ko ari ugushaka uko amahoro n’ubumwe by’abaturage byaboneka, imibereho yabo igatezwa imbere.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri RDC, Augustin Kabuya, ubwo yari imbere y’abarwanashyaka i Kinshasa ku wa 20 Kamena, yatangaje ko Abepisikopi Gatolika banga Perezida Tshisekedi.
Kabuya yagize ati "Ubwo twatsindaga amatora mu 2018, ntibemeranyaga natwe. N’uyu munsi, babinyujije muri iri tangazo, bibagiwe ko turi igihugu kidashingiye ku idini."
Uyu munyapolitiki yatangaje ko CENCO ntacyo ivuze mu buzima bw’igihugu, bityo ko yakabaye iceceka, aho kugaragara ku ruhande ahamya ko ruyiha ruswa.
Ati "CENCO ni iki?…Ejo irindi dini rizatangaza uko ribibona. Bamunzwe na ruswa. Aho guceceka, bafashe icyemezo cyo gukorana n’inkorabusa."
Biteganyijwe ko umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga uzabanzirizwa n’itora rya kamarampaka. Abadepite n’abasenateri bamaze gushyigikira ko riba, igisigaye kikaba ari ukwemezwa bidasubirwaho na Perezida Tshisekedi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bamaze iminsi bamagana uyu mushinga, bibutsa Tshisekedi ko akwiye kubanza gukemura ibibazo byugarije igihugu mbere yo gutekereza kuvugurura Itegeko Nshinga.
Aba banyapolitiki bashinze ihuriro ‘C64’ rigamije ubufatanye mu kurwanya uyu mushinga. Tariki ya 12 Kamena bakoreye imyigaragambyo imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kandi bateganya gukorera indi ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2026.








Loading comments...
Tanga igitekerezo