Byatangajwe n’inzobere ya OMS ishinzwe gukurikirana ibyorezo mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Olivier le Polain, ku wa 12 Kamena 2026, nyuma y’aho Leta ya RDC itangaje ko abo byemejwe ko bamaze kwandura ari 676 barimo 136 bapfuye.

Olivier yagize ati “Hari ibyuho byinshi mu bice bimwe birimo ibyago byinshi. Ni ngombwa gukaza ubugenzuzi muri ibyo bice.”

OMS yagaragaje ko indi mbogamizi ikomeye iri mu gukurikirana iki cyorezo ari ibura ry’ibitanda by’abashyirwa mu kato, kuko kugeza ubu mu Ntara ya Ituri yugarijwe cyane, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo harimo ibitanda 250 gusa.

Ebola yatangajwe tariki ya 15 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe kinini umurwayi wayo apfiriye mu Mujyi wa Beni muri Ituri. Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batekerezaga ko yazize indwara y’amayobera.

Kuva byamenyekana ko iki cyorezo cyageze muri Ituri, imibare y’abo byatangazwaga ko banduye yakomeje gutumbagira, abaturage bakishyingurira abantu babo batikingiye, bigatuma gikwirakwira kurushaho.

Hari abaturage benshi batemeraga ko bugarijwe na Ebola, bakwimwa imirambo ngo bayishyingurire, bakagaba ibitero ku bitaro, bagatwika amahema, bakangiza n’ibitanda byaho. Byatumye abarwayi benshi batoroka.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza ku wa 11 Kamena 2026, byemejwe ko abantu 689 ari bo bamaze kwandura iki cyorezo muri iki gihugu, barimo 139 bapfuye.

Intara ya Ituri ni yo yugarijwe cyane kuko abarwayi 646 bangana na 93,8% byemejwe ko banduye Ebola ni abaho. Ibice byugarijwe cyane muri iyi ntara ni Bunia, Rwampara na Mongbwalu.

Kugeza ku wa 11 Kamena, iki cyorezo cyicaga ku rugero rwa 20,2%. Nta muti, nta rukingo gifite ariko havurwa ibimenyetso byacyo, kandi uwivuje kare aba afite amahirwe yo gukira.

OMS igaragaza ko hari ibyuho bikomeye biri mu gukurikirana ubwandu bwa Ebola