Iyi Minisiteri yagaragaje ko mu masaha 24, hemejwe abarwayi bashya 29 bo mu Ntara ya Ituri barimo 10 bo muri Mongbwalu, barindwi bo muri Rwampara, batanu bo muri Nizi, batatu bo muri Nyankunde na batatu bo muri Lita.
Kugeza ku wa 15 Kamena, abantu 49 ni bo bari bamaze gukira Ebola, bakaba barasezerewe n’ibitaro. Abantu 376 bari bakiri mu bitaro kuko bakigaragaza ibimenyetso.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, watangaje ko hakiri icyuho gikomeye mu guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane mu gukurikirana abarwayi, gusuzuma, gushaka abahuye n’abanduye no kwigisha abaturage kugira ngo bumve ko bugarijwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi byihuse muri MSF, Kate White, yagize ati "Ukwezi kurashize, icyorezo cya Ebola kiri kurenga imbaraga ziri gushyirwa mu kukirwanya. Nta muntu uzi ubukana bwacyo cyangwa aho kiri gukwirakwira muri RDC."
Kate yatangaje ko icyo abari mu bikorwa by’ubutabazi bazi gusa ari uko Ebola yamaze kurenga ubushobozi bw’amavuriro hafi ya yose ari muri Ituri, kuko abarwayi benshi bayageramo barembye, abandi ntibajye no kwivuza.
Ati "Icyo tuzi ni uko amavuriro menshi mu Ntara ya Ituri yarengewe n’ubushobozi, abarwayi benshi bayageramo bari mu cyiciro cya nyuma cy’indwara, kandi abenshi ntibatahuwe cyangwa ngo bakurikiranwe nk’abahuye n’abanduye mbere yo kujya kwivuza."
Kate yagaragaje ko ibikorwa byo gupima abafite ibimenyetso bya Ebola ari byo biri kugaragaramo intege nke cyane, nubwo labotarwari zo muri RDC zongerewe ubushobozi, hakoherezwa ibikoresho byinshi byo gupima.
Uyu muganga yavuze ko "abantu benshi, cyane cyane abagizweho ingaruka n’umutekano muke, baracyagorwa no kugera kuri ibi bikoresho, mu gihe amavuriro akomeje kugira ikibazo cyo gutinda cyane kwakira ibisubizo byavuye muri laboratwari."
MSF yagaragaje ko hatabayeho gufata ibipimo byihuse, kandi hagapimwa abantu benshi, gutahura abanduye hakiri kare bizakomeza kubangamira ingamba zafashwe mu guhangana n’iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yatangaje ko hari abantu ibihumbi 26 bahuye n’abanduye Ebola ariko kugeza ubu batarashyirwa mu kato.
Dr. Kaseya yagize ati "Gutahura abahuye n’abanduye ni ikimenyetso gikomeye kikaba n’ikibazo gikomeye. Turi kubura abantu barenga ibihumbi 26, ntituzi aho bari, ntituzi niba bari kwanduza abandi bantu."
Ebola yibasiye Afurika y’Iburengerazuba n’uburasirazuba bwa RDC kuva mu 2013 kugeza mu 2016, yahawe izina rya ‘Zaïre’, yishe abarenga ibihumbi 11. Ni yo yishe abantu benshi muri Ebola zabayeho mu mateka.
Africa CDC yatangaje ko hatagize igikorwa byihuse, Ebola ya Bundibugyo iri kwibasira RDC ishobora kuzateza ibibazo kurusha iyishe abantu ibihumbi 11 mu myaka yashize.
Komite mpuzamahanga y'umuryango Croix Rouge (ICRC) igaragaza ko hakomeje kugaragara intege nke mu gukurikirana iki cyorezo, kugihasha bishobora kuzatwara umwaka wose.
Ebola ya Bundibugyo yatangajwe muri RDC tariki ya 15 Gicurasi hashize igihe kinini umurwayi wa mbere apfuye, ariko bihwihwiswa ko yazize indwara y’amayobera. Uwo munsi, Uganda na yo yatangaje ko i Kampala hagaragaye umurwayi w’iki cyorezo waturutse muri Ituri, ubu bakaba barageze kuri 19.
Ku wa 16 Kamena, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko nta murwayi wa Ebola uragaragara muri iki gihugu kandi ibyago by’uko iki cyorezo cyahagera ari bike, ariko ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho cyamenera hose.







Loading comments...
Tanga igitekerezo