Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) rigaragaza ko kugeza tariki ya 17 Kamena 2026, byemejwe ko abantu 896 ari bo banduye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, barimo 232 bapfuye.
OMS igaragaza ko kugeza uwo munsi, abantu 6367 bahuye n’abanduye Ebola ari bo bari bamaze kuboneka barimo 4659 bo mu Ntara ya Ituri, 1628 bo muri Kivu y’Amajyaruguru na 80 bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu biri kubangamira ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo kubura ibikoresho bihagije byo gupima abafite ibimenyetso, kubura ibitanda bihagije byo gushyiraho abarwayi, ariko kandi ko hari n’abaturage batumva ko bugarijwe, bakabyita ibinyoma.
Ikindi kibazo cyavutse kandi kiri gukoma mu nkokora bikomeye abaganga n’abo mu nzego z’ubutabazi ni ibura ry’amafunguro yo kugaburira abarwayi bari mu bitaro cyangwa abafite ibimenyetso by’iki cyorezo bashyizwe mu kato.
Abarwayi bari kurambirwa gutegereza igihe kirekire ko bagezwaho ibiribwa bari gutoroka ibitaro, bakajya kubishakira mu baturage. Ibyo biri kongera ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo cyandura ku muduvuko wo hejuru.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) muri RDC, David Stevenson, yatangaje ko abari gufasha abarwayi na bo bari kujya gushaka ubufasha kugira ngo baticwa n’inzara.
David yagize ati "Bari kuza, bagakomanga inzugi, bakavuga bati ‘Dushaka imfashanyo y’ibiribwa kugira ngo duhashye Ebola’. Ni bwo nabona ibi bintu.”
Ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko hatagize igikorwa byihuse ku mbogamizi ziri kugaragara, iki cyorezo gishobora kuzica benshi kurusha uko byagenze mu myaka yashize.







Loading comments...
Tanga igitekerezo