Mu kiganiro na BBC Gahuza, Kidumu umaze imyaka myinshi muri Kenya yabajijwe impamvu Abanyarwanda n’Abarundi bakomeza kumukunda no mu bihe bigoye.
Ati "Njyewe mu mutwe wanjye nta mupaka nemera ko ubaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Iyo mbonye Umunyarwanda mbona dusa. Iyo mbonye Umurundi, mbona ari cyo kimwe n’Umunyarwanda."
"Rero buri mwanya muri gahunda yanjye, mpora mfite igitekerezo cyo guhuza ibyo bihugu. Nashoboye gutuma Abanyarwanda bumva ko Abarundi ari abaturanyi. Ibiva muri politiki ntibindeba, bifite abo bireba."
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015 nyuma y’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryakozwe n’abasirikare bari bayobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare.
Mu 2022, ibihugu byongeye kubana neza ariko mu mpera za 2023 byongera kudogera nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye muri zone Gatuma mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingaruka zihuse zo kuzamba k’umubano w’ibihugu byombi zabaye gufunga imipaka yo ku butaka ku ruhande rw’u Burundi, ubucuruzi bwakorwaga hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi burahungabana bikomeye.
Kidumu yabajijwe niba umubano w’u Rwanda n’u Burundi utangira kuzamba byaramworoheye kumenya uko yitwara nk’umuhanzi ufite abakunzi mu Rwanda no mu Burundi, asubiza ko umurongo yafashe utigeze uhinduka.
Yagize ati "Njyewe nakomeje kujyayo. Mu Rwanda nta munsi ndabona bambuza. Urabizi hari abantu bavuga ibintu mu kabari bati ni ukumwitondera uriya muntu uhora ajya hariya, ibintu nk’ibyo. Hakaba n’Abarundi bari barahungiyeyo, na bo nyine bagerageje kubyuririraho, bakanavuga ko noherezwa kujya kuneka."
"Njyewe nagumye uko meze. Simpindagurika, sintambikiza ngo Kidumu asigaye ameze atya, yahoze atwereka ameze atya. Oya, njyewe nagumye ku murongo umwe, aho ni ho nzapfira. Rero baturage, mundeke, uko ni ko nishakira amafaranga yanjye.”
Kidumu yasobanuye ko yigeze kuba umunyapolitiki ubwo yari umunyamuryango w’ishyaka ryitwaga MRC-Rurenzangemero ariko ko ubu yavuye muri politiki ubutazayisubiramo, ahitamo kwiyegurira umuziki gusa.







Loading comments...
Tanga igitekerezo