Uyu munyapolitiki yahoze ari mu bantu ba hafi ba Perezida Tshisekedi, ibyatumye amuha inshingano nyinshi kandi zikomeye zirimo kumuragiza ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, kumugira Ambasaderi udasanzwe wa RDC n’intumwa ye yihariye.

Byagaragaye ko Ibalanky atagikorana na Tshisekedi muri Mutarama ubwo yahuraga n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 mu Mujyi wa Goma, agatangaza ko ashaka gukorana na bo mu bujyanama, ndetse akanagaragara mu nzobere zajyanye n’intumwa z’iri huriro mu biganiro by’amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026.

Ku wa 14 Kamena, Ibalanky yatangarije ku rubuga X ko yise Tshisekedi ‘Ingwe Nkuru’ itagifite amenyo, yifashisha abashinzwe umutekano, ivanguramoko, amafaranga, ruswa, kunyereza umutungo n’ibindi bibi byinshi mu gukandamiza abaturage.

Yagize ati “Mu rwego rwa gisirikare, ARC ya AFC/M23 yamaze kumunesha. Nta rugamba atsinda. Inzererezi ze zivuga ko gusubira inyuma kwazo ari amayeri y’urugamba. Yifasisha imitwe yitwaje intwaro y’abenegihugu n’abanyamahanga nka FDLR, mbese n’abacanshuro kugira ngo ahishe intege nke ze.”

Ibalanky yatangaje ko isura ya dipolomasi mbi ya Tshisekedi iri kugenda igaragara, aho n’abasanzwe bamuryamyeho batangiye guhishurirwa ko bakorana n’umutekamutwe mu rwego rwa politiki, nyuma y’aho abigaragambyaga tariki ya 12 Kamena 2026 barwanya umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga bakorewe urugomo rukomeye.

Ati "Ubu yashyizwe ku karubanda. Umwami nta mwenda asigaranye. Yambaye ubusa, ibiganza bye byuzuye amaraso. Ariko umuturirwa wubatse ku musenyi uzasenyuka vuba."

Ibalanky yatangaje ko mu gihe ubutegetsi buri guhirima, Tshisekedi azakora ibintu byose, agerageze byose, asezeranye abaturage byose, atange byose ari kurwana no kubyuka ariko ko ntacyo bizatanga kuko yakoze ibibi byinshi bitamwemerera guhaguruka.

Ati “Azakora amakosa yikurikiranya kugeza ubwo ibye bizarangira burundu.”

Nyuma y’aho imyigaragambyo yiciwemo bamwe mu bigaragambyaga, abandi bagakomereka, Ibalanky na bwo yibasiye Tshisekedi n’umugore we, Denise Nyakeru, agaragaza ko nta muyobozi wakabaye yizihiza isabukuru mu gihe abaturage bari mu kiriyo.

Claude Ibalanky Ekolomba yakoze imirimo ikomeye mu butegetsi bwa Tshisekedi
Kuva muri Mutarama 2026, Claude Ibalanky akorana na AFC/M23 nk'umujyanama wayo