Fayulu n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bateguye imyigaragambyo y’amahoro bagombaga gukorera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2026.
Impamvu bahisemo kujya ku ngoro y’Inteko ni uko tariki ya 9 Kamena, abadepite batoye umushinga w’amatora ya kamarampaka agamije kuvugurura Itegeko Nshinga.
Nk’uko bari babiteganyije, abayoboke b’amashyaka yabo bitabiriye ku bwinshi ariko bakomwa mu nkokora n’abapolisi benshi bari bakajije umutekano ku ngoro y’Inteko, batangiye kubamishaho imyuka iryana mu maso, akavuyo gatangira kuvuka.
Ku cyicaro cy’ishyaka ECIDé rya Fayulu hatewe n’urubyiruko rwo mu mutwe wa ‘Force du Progrès’ rushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi, rwangiza ibikoresho byaho ruhagarikiwe n’abapolisi bari bagiye gukumira imyigaragambyo.
Nyuma y’iminota havutse akavuyo muri iyi myigaragambyo, Fayulu wari wambaye ishati y’umweru iriho ibirango by’ishyaka rye yagaragaye avirirana amaraso ku mutwe, imyenda ye yahindutse umutuku.
Hari abavuga ko Fayulu yarashwe n’abapolisi ariko nta kiremeza niba koko ari ko byagenze, gusa ikidashidikanywaho ni uko muri ako kavuyo, harashwe amasasu ya nyayo, abantu benshi barakomereka.
Fayulu yabwiye abanyamakuru ko abapolisi barashe amasasu ya nyayo bashaka kwambura ubuzima abigaragambyaga mu mahoro.










Loading comments...
Tanga igitekerezo