Lubanga yigeze gufungwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ashinjwa kwinjiza abana mu mutwe wa UPC/F. Mu 2012, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14, mu Ukuboza 2015 yoherezwa muri RDC kugira ngo aharangirize igihano.
Muri Werurwe 2020, Lubanga yarafunguwe, nyuma y’ukwezi Perezida Tshisekedi amwakirana n’abandi bahoze ari inyeshyamba barimo Floribert Ndjabu na Germain Katanga mu gace ka N’Sele i Kinshasa, baganira ku kugarura amahoro iwabo muri Ituri.
Mu Ukuboza 2020, Lubanga yahinduye UPC umutwe wa politiki, atangaza ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi, ashingiye ku kuba bwari bwamugaragarije ubushake bwo kugarura amahoro iwabo hari hugarijwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO.
Muri Gicurasi 2021, Tshisekedi yatangije ibihe bidasanzwe muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru byari bigamije korohereza abasirikare bari bagiye gutangira ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro. Ni icyemezo Lubanga yakiriye neza.
Lubanga na Katanga, abofisiye babiri bafite bafite ipeti rya Colonel n’abarinzi babo batumwe na Tshisekedi muri Ituri muri Gashyantare 2022, kugira ngo baganire n’abayobozi ba CODECO ku buryo basesa uyu mutwe, bakagana inzira y’amahoro.
Ubutumwa bwa Lubanga na bagenzi be ntibwagenze neza kuko icyo gihe bafashwe bugwate bitewe n’uko ingabo za RDC zagabye igitero ku birindiro bya CODECO muri Teritwari ya Djugu mu gihe ibiganiro byari bikomeje. Bamaze amezi abiri mu maboko y’inyeshyamba.
Umubano wa Lubanga na Tshisekedi wakomeje kuba mwiza kugeza mu gihe cy’amatora yabaye mu Ukuboza 2023 kuko iyi nyeshyamba ni umwe mu Banye-Congo bashyigikiye intsinzi y’uyu Mukuru w’Igihugu, bamagana abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko amajwi yibwe ku mugaragaro.

Uko umwuka mubi watutumbye
Muri ayo matora, Lubanga yari yizeye ko yatsinze ay’abadepite ku rwego rw’Intara ya Ituri, ariko tariki ya 28 Mutarama 2024, Komisiyo ishinzwe amatora imusimbuza undi mukandida wo mu ishyaka UPC. Ni uko umwuka mubi hagati ye n’ubutegetsi watangiye gututumba.
Umunyamabanga Mukuru wa UPC, Djokaba Lambi, yasobanuye ko mu byenyegeje umwuka mubi harimo ko ubuyobozi bwa Ituri bwanze guha Lubanga abapolisi n’abashinzwe iperereza bamuherekeza mu butumwa bwo kugarura amahoro mu kibaya cy’Ikiyaga cya Albert.
Muri Kamena 2024, Umuvugizi w’igisirikare muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko ishyaka UPC rishyigikiye umutwe witwaje intwaro wa Zaïre ukorera muri Djugu kandi ko benshi mu barinzi ba Lubanga ari bo bawuyobora.
Lt Ngongo na Lubanga bareganye mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ituri, umwe ashinjwa gutuka igisirikare, undi amushinja kumuharabika yifashishije amakuru y’ikinyoma.
Muri Nyakanga 2024, Lubanga yafashe icyemezo cyo guhungira i Kampala muri Uganda, ahategurira gahunda yo guhuza imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri, bakarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi ariko imwe nka CODECO yarabyanze, uwa Zaïre urabyemera.
Tariki ya 10 Mutarama 2025, Lubanga yatangarije i Kampala ko yashinze ishyaka rishya, ryitwa CRP (La Convention pour la Révolution Populaire) rifite umutwe witwaje intwaro witwa FRP (Force pour la Révolution Populaire), asobanura ko ufite intego yo kurwanya ubutegetsi.
CRP/FRP yagabye igitero cya mbere ku birindiro by’ingabo za RDC bya Nyamamba tariki ya 24 Gashyantare 2025, rishaka kugenzura inkombe zo ku Kiyaga cya Albert ahaherera muri Teritwari ya Djugu, ariko abarwanyi bayo basubijwe inyuma.
Muri Werurwe na Mata 2025, na bwo mu bice byo muri Djugu byegereye Ikiyaga cya Albert habereye imirwano ikomeye. Lt Gen Johnny Luboya Nkashama wayoboraga Ituri yatangiye gushinja CRP/FRP gukorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Muri icyo gihe, muri RDC muri rusange hari hagezweho igitekerezo cyo gushyiraho guverinoma y’ubumwe, yari guhuza abashyigikiye ubutegetsi n’ababurwanya, kugira ngo bafatanye gukemura ibibazo byugarije igihugu. Lubanga yavuze ko atazayijyamo kandi ko adateze kujya mu biganiro i Kinshasa.

Tshisekedi yoherereje intumwa
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko tariki ya 11 Gicurasi 2025, Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yagiye i Kampala, aganira na Lubanga umunsi wose, iyi nyeshyamba imuha inyandiko ikubiyemo ibyifuzo byo kohereza i Kinshasa.
Mu byo Lubanga yasabye harimo guhagarika ibihe bidasanzwe, gukura Lt Gen Luboya ku mwanya wa Guverineri wa Ituri, gusubizaho ubuyobozi bwa gisivile, gukura ingabo za Leta mu bice birimo Bule, Fatali, Mabanga na Dhego, kwambura intwaro CODECO, FPIC na Wazalendo no gufungura abaketsweho gukorana na CRP/FRP.
Tariki ya 18 Gicurasi 2025, Lubanga yahamagawe ku murongo wa telefone n’umujyanama wa Tshisekedi, Max Nissan Amadé, iyi nyeshyamba imutura ibibazo biri muri Ituri birimo imiyoborere mibi ya Lt Gen Luboya, uyu mujyanama amwizeza impinduka.
Nyuma y’iminsi 10, Amadé yasanze Lubanga i Kampala, iyi nyeshyamba imushyikiriza indi nyandiko ikubiyemo bya bibazo byose yatuye Vital Kamerhe, inamugaragariza ko ibabazwa n’uko nta ntambwe iri guterwa mu gukemura ibibazo byugarije Ituri.
Lubanga yasobanuriye Amadé ko hari indi nyandiko yahaye abahagarariye amadini n’amatorero muri RDC bamusanze i Kampala, atekereza ko bazayishyikiriza Perezida Tshisekedi, ariko ko nta cyizere afite cy’uko babikoze.
Mu gihe Lubanga yabonaga nta gisubizo ahabwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, muri Mata 2026 Uganda yahurije impande zombi mu biganiro, CRP/FRP yongera gutanga ibyifuzo birimo gukura Lt Gen Luboya muri Ituri, agasimbuzwa umusivili.
Inyandiko za Lubanga zashinje ingabo za RDC gushyigikira abarwanyi ba CODECO bagabye igitero ku ngabo za Uganda mu duce turimo Fataki muri Werurwe 2025, binyuze muri Lt Gen Luboya. Iki gitero cyakomerekeyemo Col David Byaruhanga wo muri Uganda, apfira mu bitaro.
Ntibizwi niba icyemezo Leta ya RDC yafashe cyo gushyiraho Guverineri wa Ituri mushya, Gen Maj Kasongo Mulumba Batoka Gaby, ku wa 5 Kamena 2026, hari aho gihuriye n’icyifuzo cya Thomas Lubanga.







Loading comments...
Tanga igitekerezo