Ubwo Tshisekedi yari amaze kureba umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1 tariki ya 17 Kamena 2026, yabwiye Abanye-Congo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko igihugu cyabo cyacengewe n’umwanzi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize Kabila ku rutonde rw’abagambaniye igihugu cyabo, kuko ngo umwanzi yakuyeho Laurent-Désiré Kabila, amushyira ku butegetsi, amutoza gukorera mu nyungu ze.

Yagize ati «Umwanzi yarinjiye, aratuyobya. Bakuyeho umwana w’igihugu, bashyiraho imbwa yabo, bayitoza ibyo bashaka.”

Nangaa yatangarije ku rubuga rwa X ko kwita Kabila imbwa bidakwiye, kandi ko bigaragaramo urwango n’amacakubiri; bigatesha agaciro inshingano Tshisekedi afite ku gihugu.

Uyu munyapolitiki yakomeje ati “Ese ni nde utazi ko imbwa, itungo, iri mu mafunguro gakondo y’agaciro ya Bwana Tshisekedi. Ese yasimbuye imbwa ku ruhembe rw’igihugu?”

Nangaa yatangaje ko amagambo Tshisekedi ahora avuga agaragaza urwego rw’amashuri yize, amahugurwa yahawe ndetse n’icyuho afite mu bumenyi bw’imiyoborere.

Tshisekedi yibasiye Kabila mu gihe umubano wabo wazambye, ibyanatumye Kabila akurikiranwa n’ubutabera bwa RDC, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa rumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, rumukatira igihano cy’urupfu.

Kabila yamaganye uyu mwanzuro, agaragaza ko uri muri gahunda ya Tshisekedi yo kwikiza abatavuga rumwe na we, yifashishije intwaro zirimo ubutabera.

Perezida Tshisekedi yavuze ko Kabila ari imbwa yatojwe gukorera umwanzi
Corneille Nangaa yatangaje ko Tshisekedi afata imbwa nk'ifunguro ry'agaciro