Ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2026, Tshisekedi umugore we, Denise Nyakeru n’imfura yabo, Anthony Tshisekedi, bari mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bagiye kureba umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1.

Kuri Tshisekedi, ntiwari umwanya wo kwishimira gusa amateka ikipe y’igihugu cye yanditse yo kwitabira Igikombe cy’Isi bwa mbere mu myaka 52 no gutsinda igitego bwa mbere, ahubwo wari n’uwo kubyaza umusaruro amahirwe yo guhurirayo n’Abanye-Congo baba muri Amerika, akababwira ibijyanye na politiki.

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo n’umwuka mubi wa politiki uri mu bice bitandukanye by’igihugu guhera i Kinshasa, byari ku isonga mu byo Tshisekedi yateganyije kuganiriza Abanye-Congo baba muri Amerika.

Tshisekedi yavuze ko bijyanye n’uko igihugu cyabo kiri mu ntambara, abakinnyi babo bakoze ibitangaza kuko hari abatekerezaga ko bazagorwa n’abarimo rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bakomeye ku Isi, ariko ko bagaragaje ko bashobora kwihagararaho.

Yagize ati “Uyu munsi, buri wese wari utewe ubwoba na Cristiano Ronaldo yabonye uko twakinnye nk’igihugu kiri mu ntambara.”

Asobanura iby’iyi ntambara, Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, asobanura ko yibwiraga ko baba mu Rwanda gusa, ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.

Ati “Ntimuzemere kugambanira igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.”

Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, RDC yabonye umuyobozi mwiza, Laurent-Désiré Kabila, ariko ko nyuma abo yise abanzi binjiye mu gihugu cyabo, bamukuraho, bishyiriraho uwo yise imbwa, bayitoza ibyo bashaka.

Ati “Umwanzi yarinjiye, aratuyobya. Bakuyeho umwana w’igihugu, bashyiraho imbwa yabo, bayitoza ibyo bashaka.”

Amagambo ya Tshisekedi yibasira bikomeye umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, kuko ni we wayoboye RDC nyuma y’urupfu rwa Se wishwe mu 2001 n’abasirikare barimo Brig Gen Eddy Kapend uyobora akarere ka gisirikare ka 23, akaba yari ashinzwe umutekano we.

Kapend wari ufite ipeti rya Colonel yamaze imyaka 19 afunzwe kuko yari yarakatiwe igihano cy’urupfu azira kwica Laurent Kabila. Muri Mutarama 2021, Tshisekedi yaramufunguye, amusubiza mu gisirikare, anamuha ipeti rya ‘Brigadier Général’.

Uretse kwibasira Joseph Kabila, Tshisekedi wari wasazwe n’ibyishimo yabwiye Abanye-Congo baba muri Amerika ko ingabo za RDC ziri gutsinda umwanzi, abamenyesha ko mu gihe cya vuba zizisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu zimaze igihe kirenga umwaka zitagenzura.

Tshisekedi yagize ati “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.”

Nubwo Tshisekedi yavuze ko ingabo za RDC ziri kurusha imbaraga uruhande zihanganye na rwo, andi makuru ava mu burasirazuba bw’iki gihugu avuga ko nta kinini kiri guhinduka ku rugamba. Mu ntangiriro z’iki cyumweru byari byavuzwe ko zafashe Komini Minembwe, ariko byagaragaye ko abarwanyi ba MDRP-Twirwaneho bakiyigenzura.

Tariki ya 15 Kamena, Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho yagize ati “Turi muri Minembwe no mu nkengero zaho, nyuma y’imirwano ikomeye. Twebwe MRDP twashoboye gukubitira umwanzi ku gasozi ka Ruhinamavi. Ubu umwanzi yakwiye imishwaro mu nzira zirindwi.”

Urugamba ruri kubera mu bice bihana imbibi na Minembwe. Ingabo za RDC ziri kwifashisha imbunda ziremereye, indege z’intambara na drones z’ubwiyahuzi za KT-9 ariko MRDP-Twirwaneho izobereye mu kurwanira ku butaka yanze kuva mu byimbo.

Félix Tshisekedi yajyanye i Houston n'umuryango we kugira ngo barebe uko ikipe ya RDC yitwara ikina n'iya Portugal
Perezida Tshisekedi yatangaje ko ikipe ya RDC yakinnye nk'igihugu kiri mu ntambara, yizeza Abanye-Congo ko vuba ingabo za Leta zizisubiza Goma na Bukavu