Ibi babitangaje ku wa 20 Werurwe 2026, ubwo iyi banki imaze imyaka 60 ishinzwe yafunguraga ku mugaragaro ishami rishya rikorera ku mupaka wa Rusizi II.

Iri shami rimaze amezi abiri ritanga serivisi, ni irya gatatu rifunguwe mu Karere ka Rusizi, rikaba irya 66 rifunguwe ku rwego rw’igihugu.

Tuyisenge Emmanuel yavuze ko kuva ku Rusizi II kujya kubitsa no kubikuza amafaranga mu Mujyi wa Kamembe byari bigoye, kuko byasabaga gutega moto yishyurwa 2000 Frw mu rugendo rumwe, bigatuma bishyura 4000 Frw bagiye kandi bagarutse.

Ati “Hano ntabwo nzongera gutega, kuko ni hafi y’aho nkorera.”

Baragizi Mark Emmanuel wo muri RDC utuye Ngouba, yavuze ko hari ubwo bageraga ku mupaka bagasanga abantu ari benshi, bigatuma bagera mu Mujyi wa Kamembe amasaha yo gufunga yageze.

Ati “Muri Kivu y’Amajyepfo ntabwo banki ziri gukora kuko Banki Nkuru ya Congo yazifunze kubera ko M23 yahageze. Byatugoraga kujya kubitsa no kubikuza i Kamembe.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rusizi, Niyonkuru Rodrigue, yashimiye Banki ya Kigali yafunguye iri shami rishya, avuga ko rizihutisha serivisi ku bakiliya.

Ati “Igihe abantu bakoreshaga kizagabanuka, kandi burya mu bucuruzi uko serivisi itinda ni ko inyungu igabanyuka.”

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya ku giti cyabo Rumanyika Désiré, yavuze ko bahisemo gushyira iri shami ku mupaka wa Rusizi II mu rwego rwo korohereza abakiliya kwishyura serivisi z’ibyangombwa no kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga bitabasabye kujya mu Mujyi wa Kamembe.

Ati “Rimaze amezi abiri rikora, ariko ubona ko abantu biyongereye mu buryo tutanateganyaga. Ibi bifite inyungu ku bakiriya no kuri banki.”

Yakomeje avuga ko iri shami ryatangiye ryakira abantu 100 ku munsi, ariko ubu rikaba rigeze ku barenga 600 ku munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko Banki ya Kigali isanzwe ifasha abaturage kugera kuri serivisi z’imari.

Ati “Iri shami rya Rusizi II rije ari igisubizo mu korohereza abaturage ba Rusizi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’abaturanyi bacu bo muri Congo.”

Ishami rya Rusizi II ribaye irya 66 BK ifunguye kuva yashyingwa mu myaka 60 ishize.

Banki ya Kigali yafunguye ishami ku mupaka wa Rusizi II uhuza u Rwanda na RDC
Ishami rya Banki ya Kigali ryafunguwe i Rusizi rigeze ku bantu 600 riha serivisi ku munsi
Ishami rishya rya Banki ya Kigali ryitezweho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka