Ikigo cy’imari ‘Umutanguha Finance Company Plc (UFC)’, cyatangaje ko kigiye gutangira gahunda yo kubarura abanyamigabane bayo kugira ngo na bo bagire uburenganzira busesuye ku migabane yabo.
Banki ya Kigali (BK) yijeje abakiliya bayo n’abaturarwanda muri rusange ko ikomeje gukaza ingamba z’umutekano zigamije kurinda sisitemu zayo n’amafaranga y’abakiliya.
Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwatangaje ko bwabonye inyungu ya miliyari 110,1 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 91 Frw mu 2024, bigaragaza inyongera ya 20,9%.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’imari, byafashije abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’utundi bihana imbibi, bibakemurira ibibazo bagiye bahura na byo byiganjemo gushyirwa ku rutonde rw’abafite imyenda (CRB), kandi batabizi.
I&M Bank Rwanda Plc yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, agamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu by’imari, gufasha abakozi bayo guhabwa inguzanyo zizabafasha kwiteza imbere no gufasha iyi kaminuza kubona amacumbi.
Equity Bank Rwanda PLC imaze guha abagore inguzanyo ya miliyari 39.9 Frw mu Rwanda, mu kubafasha kwiteza imbere no kwagura imishinga yabo.
Equity Bank Rwanda Plc yinjiye mu bufatanye n’ikigo cy’Abashinwa gicuruza imodoka z’amashanyarazi, CEVR, bugamije korohereza abantu kugura imodoka z’amashanyarazi.
Abakiliya ba Banki ya Kigali bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi bashimye uruhare rwayo mu guteza imbere imijyi y’utu turere, bayisaba kongera umubare w’abakozi ku mashami mu kurushaho kwihutisha serivisi, na yo yizeza ko umwaka wa 2026 uzarangira ifite aba-agents 15.000 bafasha gutanga serivisi.
Abanyarwanda n’Abanye-Congo bakoresha umupaka wa Rusizi II n’abashoramari bo mu Karere ka Rusizi bishimiye ishami rishya rya Banki ya Kigali ryafunguwe muri aka karere, bavuga ko rizabarinda ibihombo baterwaga no gutega bajya gushaka serivisi za BK mu Mujyi wa Kamembe.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko ibikorwa byo kugerageza kwiba amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda byagabanyutse kuko byageze kuri 3000 bivuye ku bikorwa by’ubujura 5000.
Banki ya Kigali yamuritse ikoranabuhanga rizwi nka ‘Open API’ rifasha ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari kwishyura, kohereza amafaranga n’ibindi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Banki ya Kigali rihuzwa n’iry’ibyo bigo.
Banki ya Kigali (BK) yatangiye ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bizamara ukwezi, ishimira abakorana na yo.
Ikigo cy’Imari cya Duterimbere IMF Plc, cyizihije umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, abakora muri iki kigo bibutswa ko bafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bibini.
Equity Bank Rwanda Plc ku bufatanye n’Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi (AGRA) na Lead Access ifashasha abifuza kuba abayobozi kubigeraho, byatangije gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubuyobozi.
Equity Bank Rwanda Plc yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rukunze kwirengagizwa cyane cyane n’ibigo by’imari ahanini bitewe n’ibyago biba muri uru rwego, ko ariko abarukoramo baramutse bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gucunga imari ndetse no guhangana n’ibyago birugaragamo na rwo rwahabwa amahirwe nk’ay’izindi nzego.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abishyura neza inguzanyo bafata mu mabanki n’Ibigo by’Imari bari ku kigero cyiza bikaba bitanga icyizere ko urwego rw’imari ruhagaze neza.
Ikigo cy’imari cya Atlantic Microfinance for Africa (AMIFA) cyahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare rwacyo mu kubaka urwego rw’imari rudaheza muri Afurika, binyuze mu bihembo bya Financial Africk Awards.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yarangije igerageza rito ryitwa “Proof of Concept” ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Ifaranga-Koranabuhanga rya Banki Nkuru (Central Bank Digital Currency – CBDC), ryiswe e-Franc Rwandais (e-FRW).
Binyuze mu isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, BPR Bank iri mu baterankunga bakuru baryo, yasobanuriye abatuye mu Karere ka Rubavu serivise ya ‘Ikamba’ yorohereza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 100 badasabwe ingwate.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko mu mavugurura ajyanye no guhuza koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nk’Imirenge SACCOs mu gihugu hose hongewemo n’indi gahunda yo kwemerera serivisi zo kubitsa no kubikuza abantu badasanzwe ari abanyamuryango b’icyo kigo cy’imari.