Iyi nyungu yavuye muri miliyari 19,7 Frw iyi banki yari yinjije mbere yo kwishyura umusoro. Aya mafaranga yazamutseho 18% ugereranyije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize.
Muri ayo mezi atatu, inguzanyo zose zatanzwe na I&M Bank Rwanda zageze kuri miliyari 613,8Frw. Ziyongereyeho 26% ugereranyije n’ingano y’inguzanyo yari yatanzwe mu mezi nk’ayo mu 2025.
Kwiyongera kw’inguzanyo I&M Bank Rwanda itanga byaturutse ahanini ku mbaraga iyi banki yashyize mu bijyanye no kuguriza ibigo bito n’ibiciriritse, abakiliya bato ndetse n’abakiliya banini ariko bari mu nzego zirebana n’iterambere ry’igihugu.
Ikindi cyazamutse muri ayo mezi atatu ni umubare w’amafaranga abakiliya babitsa muri iyi banki kuko wiyongereyeho 22%, bituma amafaranga yose iyi banki ibikiye abakiliya arenga miliyari 1.000 Frw. Ibi byaturutse ahanini ku koroshya ibijyanye no guhererekanya amafaranga.
Amafaranga y’ikinyuranyo kiri hagati y'ayo iyi banki yinjiza nk’inyungu ku nguzanyo iba yatanze n’ayo yishyura nk’inyungu ku mafaranga aba yabikijwe n’abakiliya, yiyongereye ku kigero cya 40%.
Muri aya mezi atatu kandi iyi banki yakomeje gushyira imbaraga muri gahunda zigamije gufata neza abakiliya no guteza imbere ikoranabuhanga.
Hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Tsinda na Banki Muhorana’ bugamije gushishikariza abakiliya gukoresha serivisi za banki yabo bifashishije telefone na internet. Hatangijwe kandi ubufatanye bw’iyi banki n’Ikigega Rwanda Green Fund, hagamijwe gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse biri mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ni ubufatanye bugamije koroshya uburyo ibi bigo bibona inguzanyo ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’ibyo bikora umunsi ku munsi.
Indi gahunda y’ingenzi yatangijwe ni ‘Berwa’. Iyi igamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi, aho muri iyi gahunda bashobora kubona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 400 Frw itagira ingwate ndetse bagahabwa ubumenyi mu by’ubucuruzi.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko muri rusange ubukungu bwayo buhagaze neza nubwo Isi yahuye n’ibibazo byahungabanyije urwego rw’imari birimo intambara yo muri Iran no gukomwa mu nkokora ku bucuruzi mpuzamahanga.
Ati “igihembwe cya mbere cya 2026 kigaragaza uko dukomeje kudacogora mu buryo dukoramo ubucuruzi nubwo hari imikorere igoye ku Isi. Nubwo hanze bikigoye kumenya aho ibintu byerekeza, twashikamye mu murongo wacu w’imikorere myiza mu byo dushyira mu bikorwa, hibandwa ku iterambere rishyira imbere umukiliya no guha agaciro abafatanyabikorwa bacu.”
“Dukomeje kubona icyizere dufitiwe n’abakiliya bacu, kandi gukomeza gushyira imbere serivisi duha abakiliya biri kugira uruhare rukomeye mu buryo bw’imikoranire ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi dukora. Ikindi cy’ingenzi, ni uko nanone dutewe ishema n’ibyo dukomeje kugeraho mu kwimakaza serivisi z’imari zitagira uwo ziheza.”
Yakomeje avuga ko bizeye ko muri rusange umwaka wose wa 2026 uzagenda neza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ati “Mu gihe umwaka ukomeje, dufite icyizere ku bijyanye n’ubushobozi bwacu bwo gukomeza guhangana n’ibibazo biza bitunguranye mu bukungu, ariko nako dukomeza gutera imbere.”
I&M Bank yavukiye muri Kenya itangira gukorera mu Rwanda mu 2012 nyuma yo kugura iyahoze ari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR).






Loading comments...
Tanga igitekerezo