Ni ibyatangarijwe mu birori ngarukamwaka iyi banki ijya ikora, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore ubusanzwe wizihizwa ku wa 08 Werurwe buri mwaka.

Iyi banki ikora ibirori ikifatanya n’abagore basanzwe ari abakiliya bayo. Iby’uyu mwaka iyi banki yabikoreye muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Werurwe 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation Rwanda ishamikiye kuri Equity Bank Rwanda PLC, Bamwine K Loyce, yavuze ko Equity Bank Rwanda PLC yashyize imbaraga no guhugura abagore bafite imishinga myiza.

Kwari ukugira ngo banagire amakuru ahagije y’uko bagana ibigo by’imari bikabaha inguzanyo, ariko bakanabasha kuyikoresha neza.

Ati ‘‘Ubumenyi ku bijyanye n’imari ni ingenzi, kuko iyo umuntu adafite ubumenyi ku by’imari, ntashobora kugana ikigo cy’imari. Icya kabiri ni ubumenyi ku kwihangira imirimo. Niba uyu muntu twifuza ko akora ubuhinzi burenze ubwo kugaburira umuryango, bisaba ko abanza akamenya ko ubucuruzi ari ngombwa […] tukanabaherekeza mu rugendo. Ziriya miliyari 39.9 Frw ni ayagiye atangwa ku bagore bari mu bucuruzi, n'abari mu buhinzi."

Nko mu myaka itatu kugeza mu Ukwakira 2025, hari hamaze guhugurwa abagore 17.251 bakora imishinga itandukanye kugira ngo babashe kuyikora mu buryo buteye imbere.

Bamwe muri bo bagiye bahugura bagenzi babo bo muri za koperative, ku buryo ayo mahugurwa yageze ku bagore 55.116 muri rusange.

Théopiste Nyiramahoro uhinga ikawa mu Karere ka Kirehe ati “Ndi umuhinzi w’ikawa. Muri iyi minsi ugeze mu cyaro abantu benshi uretse abagore, n’abagabo usanga baragurishije ikawa kuri make. Bazigurishije 500 Frw (ku kilo), 600 Frw, 400 Frw bitewe n’ibibazo umuntu afite. […] Njye nagannye Equity Bank, yampaye amafaranga’’.

Nyiramahoro yashimiye Equity Bank yashyizeho inguzanyo yorohereza abahinzi, aho batishyuzwa buri kwezi ahubwo bakumvikana na banki bakayishyura mu gihe cy’isarura.

Muri ibi birori kandi hagarutswe ku cyuho kikigaragara mu kuba abagore bataragera ku rwego rushimishije mu gukoresha ikoranabuhanga no kubona internet, mu kubafasha no kumenya amakuru ajyanye na serivisi z’imari.

Nka Jean de Dieu Ndacyayisenga wahagarariye wahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN Women Rwanda, yagaragaje ko kuba ku Isi yose abagabo bakoresha internet bangana na 77% mu gihe abagore ari 71%, bigishyiramo icyuho kinini.

Equity Bank yavuze ko iri gushyira imbaraga mu gutuma abakiliya bayo b’abagore n’abakobwa, babanza koroherezwa kubona telefoni kugira ngo bagire amakuru yisumbuye kuri serivisi z’imari, bityo bibafashe mu gukomeza guteza imbere no kwagura imishinga yabo.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Wungirije mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), Rurihose Florien, yasabye ko ibigo by’imari bikomeza gushyiraho serivisi nshya zinanjyanye n’ikoranabuhanga, zijyane neza n’ibyo abagore bakeneye.

Equity Bank yishimiye ibyo abakiliya bayo b'abagore bagezeho
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Equity Bank bitabiriye ikigikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe abari n'abategarugori
Equity Bank Rwanda Plc yishimanye n'abakiliya bayo b'abagore mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe
Rurihose Florien ukora muri GMO yasabye ko ibigo by’imari bikomeza gushyiraho serivisi nshya zinanjyanye n’ikoranabuhanga, zijyane neza n’ibyo abagore bakeneye
Théopiste Nyiramahoro uhinga ikawa mu Karere ka Kirehe, yavuze ko Equity Bank yamuteje imbere kuva yatangira kumuguriza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation Rwanda ishamikiye kuri Equity Bank Rwanda PLC, Bamwine K Loyce,  yavuze ko uteje imbere umugore aba ateje imbere umuryango