Banki ya Kigali yatangaje ko ikomeje guteza imbere abari n’abategerugori cyane cyane abafite ibigo bito n’ibiciriritse dore ko bafite n’amahirwe yo kugurizwa agera kuri miliyoni 75 Frw nta ngwate.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore muri BK byatangiye kuri uyu wa 9 Mutarama 2026 ndetse n’intangiriro y’ibikorwa bizamara uku kwezi kwa Werurwe bifite insanganyamatsiko ya ‘Urabikwiye’.
Byabimburiwe no gushimira abakiliya b’abagore bari bagiye gushaka serivisi ku Cyicaro cya Banki ya Kigali mu mujyi rwagati.
Munezero Arlette Wiclef ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri BK yavuze ko igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore muri iyo banki kizibanda ku bakiliya b’abagore mu ngeri zinyuranye haba mu mashami yo muri Kigali no mu ntara zitandukanye.
Yakomeje agaragaza ko kandi uretse kubashimira babaha impano, abagore b’abakiliya ba BK bamaze gutera intambwe ifatika mu iterambere kandi k’uko iyo banki yanashyizeho gahunda zibagenewe byihariye kugira ngo bisange muri serivisi z’imari.
Ati “Twagiye dushyiraho gahunda zibagenewe zinyuranye kandi hari benshi zimaze gutera intambwe ifatika. Ibyo bakora bigenda byaguka kandi turacyakomeje urugendo. No mu bakozi bacu kandi dufitemo umubare munini w’abagore ndetse dushima intambwe bagenda bigezaho.”
Munezero yakomeje agaragaza ko ubu mu by’inguzanyo hari izigenewe abagore by’umwihariko abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse aho bashobora kugurizwa kugera kuri miliyoni 75 Frw nta ngwate.
Hari kandi gahunda ya BK Urumuri Program ya BK Foundation yo guhemba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko barimo abakobwa, abagore n’abafite ubumuga bafite imishinga myiza. Buri mwaka hatoranywa abagore 25 mu bitabiriye iyo gahunda bagahugurwa ku by’imari n’imucungire y’ibyo bakora.
Kayitaramirwa Clever watangiye gukorana na BK mu 2017 yavuze ko asanga ari banki y’icyitegererezo ku bari n’abategarugori.
Ati “BK ni ingenzi mu iterambere ry’abari n’abategarugori kuko itanga amahirwe menshi harimo n’inkunga ku bigo bito n’ibiciriritse bakabaha n’inama yo kunoza imikorere babasanze aho bakorera. Ntekereza ko ari amahitamo meza ku bakobwa bari mu nzira yo gutera imbere.”
Kayitaramirwa yongeyeho ko BK yamubereye amahitamo meza kuko serivisi zayo zihuta, zikajyana n’ikoranabuhanga.
Yashimiye inguzanyo izwi nka ‘BK Quick’ abantu bafatira kuri telefone kugeza ku bihumbi 500.000 Frw aho yamurinze kwirirwa aguza mu gihe akeneye amafaranga yo gukemura ikibazo kihutirwa.














Loading comments...
Tanga igitekerezo