Ibyo byatangajwe ku itariki 22 Gicurasi 2026 ubwo abanyamigabane ba BK Group Plc bo mu gihugu hose bahuriraga i Kigali mu nama ngarukamwaka.

Ni inama bamurikiwemo intambwe BK Group Plc yateye mu myaka 60 imaze babigizemo uruhare, bungurana ibitekerezo ku mikoranire na yo ndetse bafatanya kwemeza imyanzuro imwe n’imwe.

Iyo nama ibaye mu gihe ubuyobozi bwa BK Group Plc ibarizwamo muri Mata 2026 bwatangaje ko bwabonye inyungu ya miliyari 110,1 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 91 Frw mu 2024; bingana n’inyongera ya 20,9%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Jean Prosper Philippe, yagaragaje ko n’agaciro k’imigabane y’icyo kigo gahagaze neza kuko iri kwiyongera bigaragara.

Mu 2023 agaciro k’umugabane umwe wa BK Group Plc ntikari kageze kuri 300 Frw. Bigeze mu 2025 agaciro k’umugabane umwe, kiyongeyeho 27% kava kuri 310 Frw Frw kagera kuri 395 Frw.

Muri Mutarama uyu mwaka agaciro k’umugabane wa BK Group Plc karushijeho kwiyongera kagera kuri 600 Frw bingana n’ijanisha rya 51,5% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Uko kwiyongera kw’agaciro k’umugabane wa BK Group Plc kandi kajyanye n’urwunguko abanyamigabane bayo bahabwa ku mwaka kuko mu 2025 Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yemeje kongeraho 41,84 Frw ku rwunguko bahabwa ku mwaka maze rugera kuri 53,4 Frw bingana n’ubwiyongere bwa 80%. Aya mafaranga y’urwunguko niyo bazahabwa mu 2026.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Ndagijimana Uzziel yavuze ko urwunguko rw’umwaka ushize ari rwo rwashingiweho bagena kongera ayo bagenera abanyamigabane babo.

Ati “Uyu mwaka tuzatanga arenga miliyari 49 Frw azasaranganywa abashoramari ukurikije uko imigabane yabo ingana.”

Dr. Ndagijimana yakomeje agaragaza impamvu iyi myaka ibiri ishize ari yo yabayemo urwunguko rufatika kuri BK Group Plc n’icyo bivuze ku bukungu.

Ati “Bishingiye ku bikorwa nka BK Group Plc dukora ariko hari n’uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze kuko murabizi ko buzamuka cyane. Iyo buzamutse n’ibikorwa bigize ubukungu biba byazamutse cyane ugasanga abashoramari bariyongera bakaguza amafaranga, ibyo abantu binjiza bikazamuka bakabitsa muri banki abandi bakishyurana bakoresheje serivisi zacu.”

Yongeyeho ko ikindi cyazamuye inyungu ya BK Group Plc ari imicungire myiza y’ibigo bitandukanye bituma bikoresha amafaranga neza, ikindi kikaba ikoranabuhanga riri kugenda ryiyongera mu nzego zinyuranye.

BK Group Plc yinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2011. Icyo gihe umugabane wayo umwe waguraga 124 Frw, none ubu ugeze muri 600 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko Abanyarwanda batangiye kwitabira gushora muri ubwo bucuruzi ku buryo mu myaka nk’itanu iri imbere hari icyizere ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse buzaba ari bwo bwinshi kuri iryo soko nk’uko mu bihugu bimwe byateye imbere bimeze.

Umunyamigabane wa BK Group Plc witwa Muhorakeye Marie Rose watangiye mu 2012 aguze imigabane 1.000 ubu akaba ageze kuri 4.000, yavuze ko urwunguko agenda ayibonamo ari rwo rwatumye agenda agura indi ku buryo afite n’icyizere cyo gukomeza gukora iryo shoramari kuko aribonamo inyungu igaragara.

BK Group Plc igizwe n’ibigo bitanu bitandukanye ari byo Bank ya Kigali (BK), BK General Insurance, BK TecHouse, BK Capital Ldt na BK Foundation, bitanga serivisi zitandukanye cyane cyane izifite aho zihuriye imari.

Abanyamigabane ba BK Group Plc baterana buri mwaka
Amafaranga y’urwunguko BK Group Plc iha abanyamigabane aziyongeraho 80%, basaranganywe miliyari 49 Frw
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc,  Jean Prosper Philippe yagaragaje ko muri Mutarama 2026 agaciro k’umugabane wa BK Group Plc karushijeho kwiyongera, kagera kuri 600 Frw
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko urwunguko rw’umwaka ushize ari rwo rwashingiweho bagena kongera ayo bagenera abanyamigabane babo