Ni amasezerano yavugururiwe i Kigali ku mugoroba w’itariki 21 Gicurasi 2026 akaba ari kimwe mu bikorwa gahunda ngari ya I&M Bank Rwanda PLC yitwa EduFinance igamije gushyigikira ibikorwa by’uburezi binyuze mu mikoranire y’iyo banki n’izindi nzego.
Iyo banki na Oklahoma Christian University Rwanda basanzwe bakorana kuva ku myaka ine ishize aho abanyeshuri babishaka kandi bujuje ibisabwa bahabwaga inguzanyo yo kwiga bakayishyura ku nyungu ya 14.5%.
Ayo masezerano ni yo yavuguruwe inyungu kuri iyo nguzanyo iragabanywa ishyirwa ku 9% mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kubona inguzanyo zo kwiga zidahenze.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank Rwanda PLC, Kayihura Yves, yavuze ko ayo masezerano Bayasinye mu rwego rwo gufungurira amarembo abanyeshuri benshi bashaka kwiga ariko badafite amikoro ahagije.
Ati “Aya masezerano twavuguruye aragaragaza indi ntambwe I&M Bank Rwanda PLC, iteye mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Abanyeshuri bashaka kwiga muri Oklahoma Christian University bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ntoya cyane kandi twizeye ko bizafungurira amarembo benshi bifuzaga ubushobozi bwo gutangira kwiga.”
Kayihura kandi yongeyeho ko mu myaka ine bari bamaze bakorana n’iyo kaminuza byatanze umusaruro ugaragara bituma barushaho korohereza abanyeshuri b’iyo kaminuza kubona inguzanyo ihendutse.
Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya Oklahoma Christian University mu Rwanda, Ivan Mbaraga yavuze ko basanze I&M Bank Rwanda PLC ari yo banki yonyine mu gihugu ifite gahunda yihariye yo gushora mu burezi mu rwego rwo kwihutisha iterambere ryabwo.
Ati “I&M Bank Rwanda PLC ifasha abanyeshuri bacu kubona inguzanyo yo kwiga kandi ubu bagiye kujya bayishyura ku nyungu ntoya. Ni banki ubona ifite ubushake bwo gushyigikira ibikorwa by’uburezi kandi dutewe ishema cyane no gukorana na yo.”
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin, yavuze ko iyo banki biyemeje gushora mu burezi no kubushyigikira kugira ngo yunganire ubushobozi Leta ishyiramo buri hagati ya 10% na 15% by’Ingengo y’Imari y’Igihugu kuko intego gifite yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati “Twumva neza icyo gushora mu hazaza bisobanuye kuko inyungu ni yo itaza vuba ariko igeraho ikaboneka. Iyo ushoye mu burezi bufite ireme byongera umusaruro abantu batanga kandi iyo wiyongereye n’ibikorwa by’ubucuruzi bitera imbere. Ntitwaba Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bikorera bitanyuze mu gushora mu burezi.”
Ayo masezerano yasinywe agena ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashaka kwiga muri Oklahoma Christian University Rwanda by’umwihariko mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza babisaba muri kaminuza bakwemererwa bakeneye inguzanyo na yo bakayisaba muri I&M Bank kandi bagasubizwa bitarenze amasaha 24.













Loading comments...
Tanga igitekerezo