Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2026, i Kigali haberaga inama y’ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda n’u Burundi, irebana n’ubufatanye no gukemura ibibazo by’abaturage, by’umwihariko abakirisitu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Musenyeri Joachim Ntahondereye uyobora Diyosezi ya Muyinga akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Burundi, yasabye abakirisitu bo mu bihugu byombi kwizera ko ibyatumye imipaka ifungwa bizashira, bongere bagenderane nka mbere.
Yagize ati "Ubutumwa duha abakirisitu bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe imipaka y’ibihugu byombi ifunze ni ukubabwira ko batagomba gucika intege kuko nta mvura igwa ngo ntihite. Nk’uko babivuga, imvura yose irahita. Ibyatumye imipaka ifungwa na byo bizashira abantu bongere bagenderane, bafatanye nk’uko bari basanzwe babigenza."
Musenyeri Ntahondereye yashishikarije abafite ubushobozi ko bakomeza gukoresha inzira y’ikirere kuko yo ifunguye, kugira ngo basangire ibitekerezo byubaka, imishinga yo kwiteza imbere no gushimangira amahoro hagati y’u Rwanda no mu Burundi.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko bagenzi babo bo mu Burundi bageze i Kigali bakoresheje indege, ibyo bikaba ikimenyetso cy’uko abo mu bihugu byombi badashobora gutandukana.
Cardinal Kambanda yagize ati "Ni ubuhamya bukomeye bw’uko tugomba gufatanya tugashaka igisubizo, tukabikora turi abantu bumvikana kuko dufite inyungu yo kubana neza kurusha kubana nabi."
Leta y’u Burundi yafunze imipaka muri Mutarama 2024, isobanura ko yabikoze kubera impamvu y’umutekano. Nubwo ingendo zo mu kirere zihuza ibihugu byombi zikomeje, ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage babyo byarahungabanye bikomeye.








Loading comments...
Tanga igitekerezo