{Urubyiruko rwa ADEPR , ruteraniye mu Karere ka Muhanga mu mwiherero w'iminsi itanu, rwashimiye Perezida Kagame Paul nk'inkingi ikomeye igihugu gikesha ibyo kimaze kugeraho, runatanga intashyo rubinyujije kuri Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyentwali Alphonse wari warusuye.}
Muri uwo mwiherero wahereye kuwa Kabiri kuwa 20 kugera kuwa Gatandatu 24 Mutarama 2015, hatanzwemo inyigisho zijyanye n'insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw'urubyiruko mu kubaka Igihugu n'Itorero."

Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro bose bahurije ku kugaragaza uruhare rwa Perezida Paul Kagame, mu gukura u Rwanda mu icuraburindi rwari rwarashyizwemo n'ubuyobozi bubi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev Sibomana Jean, yavuze ko kuva Itorero ryatangira gukora mu mwaka w'1940 ari bwo bwa mbere habayeho guhuriza hamwe urubyiruko.
Ati "Mu myaka 75 ishize Itorero ritangiye gukora, ni ku nshuro ya mbere urubyiruko ruturutse mu gihugu hose rwahuriye hamwe mu mwiherero. Muri bo harimo abaturutse muri Paruwasi 367 ziri mu gihugu hose, harimo n'abayobozi b'urubyiruko ku rwego rw'Itorero ry'Akarere, abo ku rwego rw'Indembo (Intara), n'abo ku rwego rw'igihugu bose."

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ihuriro, Hategekimana Leandre, o yashimiye Perezida Kagame, ati "Ndashimira Leta ko yaduhaye umwanya ikabana natwe, turashimira umukuru w'igihugu kubwa Politike nziza afite n'ibikowa byinshi yagiye akorera abanyarwanda kugira ngo abantu batere imbere."
"Ikindi by'umwihariko nk'urubyiruko rwa ADEPR twasabaga ko nyakubahwa Guverineri yazamudusuhuriza akamuduhera intashyo, akamutubwirira ko tumushyigikiye. Turamushimira kubw'ineza n'ibikorwa byo kubohoza igihugu, ni intore iturangaje imbere."

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyentwari Alphonse, yashimiye uru rubyiruko ruzirikana rugashimira Umukuru w'Igihugu, anaboneraho anenga ababaho badashima.
Munyentwari yakomeje ashimangira ko kuba umunyarwanda atashya Umukuru w'igihugu, byerekana ko Leta y'Ubumwe iha agaciro Umuturage kandi ko Perezida Kagame aha agaciro Abanyarwanda aho anafata umwanya wihariye akaganira nabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga harimo nka Twitter akunze gukoresha yakira ibitekerezo byabo hirya no hino aho bari.

Munyentwari yakomeje avuga ko Abakristo benshi bakoze Jenoside, asaba rubyiruko kwirinda, ati "Mbere ya Jenoside, Imbuto z'ubutumwa bwiza zabibwaga mu mitima yangijwe n'ingengabiekerezo mbi ya Leta ari byo byavuyemo Jenoside. Ariko muri Leta y'Ubumwe hari icyizere ko imbuto z'ijambo ry'Imana n'inyigisho za Leta zibibwa zizatanga umusaruro kuko zibibwa mu mirima myiza." Yasoje asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho.






Loading comments...
Tanga igitekerezo