Ku munsi nk'uyu w'isabukuru ye umwaka ushize, yari mu ruzinduko rw’akazi mu Birwa bya Samoa, aho yari yagiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari bamuherekeje, kuri iyo tariki bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza. Birumvikana ko umwaka yawutangiriye mu kazi!

Ntibyahereye aho rero, uko yatangiye umwaka ari mu kazi, yanakomerejeho kuko muri uyu mwaka, kuva ku wa 23 Ukwakira 2024 kugeza uyu munsi ku wa 23 Ukwakira 2025, yakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye haba mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu, bishimangirwa n'ingendo zitandukanye yagiriye hirya no hino ku Isi.

Mu ijambo ryinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2025, Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’iterambere ry’u Rwanda, rishingiye ku kumva ko ari rwo rugomba kwigeza ku byo rushaka, ati “ Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere.”

Ni muri uwo mujyo uyu mwaka wa Perezida Kagame, waranzwe ahanini n'akazi, aho ibikorwa byinshi yakoze bihamywa n'amafoto arenga 120 twakusanyije, agaragaza ibikorwa bitandukanye yakoze kuva ku munsi yujurijeho imyaka 67 kugeza uyu munsi yujuje imyaka 68, byose bigamije gushakira igihugu iterambere.

Umwaka wa Perezida Kagame mu mafoto

Umunsi nk’uyu mu 2023 Ukwakira, Perezida Kagame yari mu Mujyi wa Apia muri Samoa yitabiriye inama ya Commonwealth
Ku wa 25 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM
Ku wa 31 Ukwakira, Perezida Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Djibouti mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN
Ku wa 1 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye Amb. Minata Samaté Cessouma, Komiseri w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubugiraneza n’iterambere rusange
Perezida Kagame ku wa 1 Ukwakira 2024 yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, Dr. Jean Kaseya
Perezida Kagame ku wa 9 Ugushyingo 2024 yitabiriye itangizwa rya ‘Timbuktoo HealthTech Hub’, igicumbi kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga rizafasha kuvugutira umuti ibibazo by’ubuvuzi byugarije Afurika. Cyatangijwe ubwo hanabaga inama ya Youth Connekt Africa 2024
Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku kurwanya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere, Adama Dieng
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024
Umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye Inama ya COP29 yiga ku bidukikije yabaye ku wa 12-13 Ugushyingo 2024 i Baku
Perezida Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2024 yitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri
Ku wa 21 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye uwari Ambasaderi wa Sudani y’Epfo mu Rwanda, Simon Juach Deng, wasoje inshingano ze mu Rwanda
Ku wa 27 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye inyandiko za ba Ambasaderi batandukanye bahagarariye u Rwanda
Perezida Kagame ku wa 30 Ugushyingo 2024, yitabiriye inama ya 24 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Ku wa 7 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye Doha Forum, ihuriro ryabereye muri Qatar ryitabirwa n’abandi bayobozi batandukanye
Ku wa 10 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye Inama y’umugabane yiga ku burezi no guhangira imirimo urubyiruko. Yabereye i Nouakchott muri Mauritanie
Ku wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitille
Ku wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abari bitabiriye Inama y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga yo gusiganwa ku modoka, FIA
Ku wa 13 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza inteko rusange ya FIA ari nabwo yatangaje kandidatire y’u Rwanda yo kukwakira Formula One
Ku wa 13 Ukuboza 2024, Perezida Kagame ni umwe mu batanze ibihembo ku bahize abandi mu marushanwa ya Formula One ategurwa na FIA
Perezida Kagame yakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, ku wa 18 Ukuboza 2024
Ku wa 18 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye Itsinda ry’impuguke Nyafurika mu bushakashatsi bari mu ihuriro African Materials Research Society (AMRS) n’abari mu ryitwa African Renaissance Institute for Science and Technology (ARIST) ryita ku ikoranabuhanga
Ku wa 23 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Rwego Ngarambe hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutungo wa leta, Godfrey Kabera
Ku wa 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2024
Ku wa 10 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Perezida wa Zambia, Amb. Lazarous Kapambwe
Ku wa 12 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’agace ka Oromia muri Ethiopia, Shimelis Abdisa, hamwe n’itsinda bari kumwe
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye bitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye yabereye i Abu Dhabi ku wa 14 Mutarama 2025
Ku wa 13 Mutarama 2025, Perezida Kagame ari i Abu Dhabi yagiranye ibiganiro na mugenzi we Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria
Perezida Kagame ku wa 15 Mutarama 2025 yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga muri Wharton School of Business. Ni ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wabereye mu Rwanda ku wa 16 Mutarama 2025
Perezida Kagame ku wa 19 Mutarama 2025 yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Turikiya mu Murwa Mukuru, Ankara, aho yabonanye na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan. Hari ku wa 24 Mutarama 2025
Ku wa 31 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi
Ku wa 30 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Noël Barrot
Ku wa 1 Gashyantare, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’intwari mu kwizihiza umunsi w’intwari
Ku wa 6 Gashyantare, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc
Perezida Kagame ku wa 6 Gashyantare yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Pharco Pharmaceuticals, Dr Sherine Abbas Helmy
Perezida Kagame ku wa 8 Gashyantare yari i Dar es Salaam aho yari yitabiriye inama ya EAC na SADC
Perezida Kagame yakoreye uruzinduko i Doha ku wa 12 Gashyantare, ahura na Emir wa Qatar
Ku wa 13 Gashyantare, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi b’urwego rushinzwe ubucuruzi muri Saudi Arabia
Perezida Kagame ku wa 13 Gashyantare yahuye n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan
Ku wa 15 Gashyantare, Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia
Ku wa 23 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yatangije Tour du Rwanda
Perezida Kagame ku wa 24 Gashyantare yakiriye Chi-Man Kwan, Umuyobozi wa Raffles Family Office
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa NALA, Benjamin Fernandes; uwashinze Admaius Capital Partners, Marlon Chigwende; umwe mu bashinze M2P, Madhusudanan Madhu; Umuyobozi wa  Nucleus Software, Parag Bhise na Prajit Nanu uyobora Nium
Ku wa 25 Gashyantare, Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu budaheza, Inclusive Fintech Forum
Perezida Kagame yahuye na Haim Taib washinze Mitrelli and Menomadin Group bagirana ibiganiro byabaye kuwa 25 Gashyantare
Ku wa 10 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan
Ku wa 10 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan
Perezida Kagame yahuye na Dr. Ronny Jackson, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika
Ku wa 20 Werurwe, Perezida Kagame yahuye na Visi Perezida w’Inama nzibacyuho yari iyoboye Sudani
Perezida Kagame ku wa 21 Werurwe yahuye n’abayobozi ba AIMS bayobowe n’uwayishinze ari nawe Chairman w’inama y’ubutegetsi yayo, Professor Neil Turok
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Abarabu y’Iterambere, BADEA, Dr. Sidi Ould Tah. Bagiranye ibiganiro ku wa 21 Werurwe 2025
Perezida Kagame yakurikiye umukino Amavubi yakinnye na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Ni umukino wabaye ku wa 21 Werurwe 2025
Perezida Kagame ku wa 24 Werurwe yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 26 Werurwe 2025
Ku wa 28 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda
Umukuru w’Igihugu ari kumwe na mugenzi we wa Togo, bitabiriye inama yiga kuri AI yabaye ku wa 3 Mata 2025
Perezida Kagame yahuye n’abaminisitiri b’ubuzima n’abandi bakora muri uru rwego bari bateraniye mu Rwanda. Ni mu musangiro wabereye ku i Rebero ku wa 3 Mata
Perezida Kagame ku wa 4 Mata yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf
Ku wa 4 Mata 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umusenateri wo mu Bufaransa, Olivier Cadic
Ku wa 6 Mata, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Huang Xia
Perezida Kagame ku wa 7 Mata ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame batangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31
Perezida Kagame ku wa 8 Mata yakiriye Umujyanama wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos
Ku wa 9 Mata, Perezida Kagame yakiriye Daniel Julien, Umuyobozi ari nawe washinze Teleperformance na Thomas Mackenbrock
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal,  Yassine Fall. Ni ikiganiro cyabaye ku wa 15 Mata 2025
Ku wa 15 Mata 2025, Perezida Kagame yahuye n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ku wa 21 Mata
Ku wa 28 Mata, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló
Ku wa 30 Mata, Perezida Kagame yahuye na Shawn McCormick, Umuyobozi wa Trinity Metals
Perezida Kagame ku wa 2 Gicurasi, yakiriye mu rwuri rwe mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, ari kumwe na madamu we
Ku wa 3 Gicurasi, Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema
Perezida Kagame ku wa 6 Gicurasi yakiriye Umuyobozi wa Croix Rouge, Mirjana Spoljaric Egger
Ku wa 19 Gicurasi, Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku Mutekano yamurikiwemo bimwe mu bikoresho bya gisirikare byakorewe mu bihugu birimo n’u Rwanda
Ku wa 20 Gicurasi, Perezida Kagame yakiriye Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Gambia
Ku wa 20 Gicurasi, Perezida Kagame yahuye na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique
Ku wa 21 Gicurasi, abambasaderi batandukanye bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Ku wa 21 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Masai Ujiri bakurikiye imikino ya Basketball Africa League (BAL) 2025 yitiriwe Nile Conference
Ku wa 23 Gicurasi, Perezida Kagame yasuye Ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo amabuye y'agaciro mu karere ka  Rulindo
Perezida Kagame n'abateguye imikino ya BAL bafashe ifoto y'urwibutso ku wa 24 Gicurasi
Ku wa 27-28 Gicurasi, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Kazakhstan
Ku wa 3 Kamena, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Algérie
Ku wa 6 Kamena, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abo mu Ishuri rya Hope Haven Christian School
Ku wa 24 Kamena, Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria
Ku wa 25 Kamena, Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina wari usoje inshingano nka Perezida wa African Development Bank Group
Ku wa 1 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire (IAEA)
Ku wa 1 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Niger, Ali Mahaman Lamine Zeine
Ku wa 4 Nyakanga, Perezida Kagame yaganirije abari bitabiriye umugoroba wo Kwibohora 31
Ku wa 6 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) mu buryo bw’ikoranabuhanga
Ku wa 11 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya
Ku wa 16 Nyakanga, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri
Ku wa 18 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera (Global Health Equity: UGHE), riyobowe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wayo Dr. Jim Yong Kim
Ku wa 18 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Rio Tinto
Ku wa 24 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Amb. Antoine Anfré wari usoje inshingano ze nka Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda
Ku wa 2 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtan, wari usoje inshingano nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda
Ku wa 24 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Dr. Justin Nsengiyumva nyuma y'igihe gito amuhaye inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe
Ku wa 25 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abagize guverinoma
Ku wa 27 Nyakanga, Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025
Ku wa 28 Nyakanga, Perezida Kagame yitabiriya igikorwa cyo gufungura Zaria Court ku mugaragaro
Ku wa 29 Nyakanga, Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera gukora izo nshingano mu Rwanda
Ku wa 31 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah wari uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, AfDB
Ku wa 2 Kanama, Perezida Paul Kagame yakiriye Abashumba ba Kiliziya Gatolika bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM)
Ku wa 3 Kanama, Perezida Kagame yifatanyije na Masai Ujiri na Kawhi Leonard mu mwiherero w’abana kuri Club Rafiki
Ku wa 25 Kanama, Perezida Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 batorezwaga i Gabiro
Ku wa 26 Kanama, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu mashyaka atandukanye
Ku wa 28 Kanama, Perezida Kagame yakiriye  mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu Rwanda
Ku wa 28 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Fillipo Grandi uyobora HCR
Ku wa 29 Kanama, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'ikigo cy'imiyoborere muri Qatar
Ku wa 29 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Nermine El Zawahry
Ku wa Mbere Nzeri, Perezida Kagame yari i Dakar aho yari yitabiriye inama yiga ku biribwa
Perezida Kagame ku wa 3 Nzeri yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe umutekano wo mu kirere muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o
Umukuru w’Igihugu ku wa 4 Nzeri yitabiriye inama ya cyenda yiga ku bijyanye n’ingendo z’indege muri Afurika
Ku wa 6 Nzeri, Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’umutekano wo mu muganda, Jean Todt hamwe n’umugore we akaba n’umukinnyi ukomeye wa filimi, Michelle Yeoh
Ku wa Gatandatu Nzeri, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuje abantu batandukanye bari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina
Ku wa 8 Nzeri, Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo n’uw’u Bufaransa
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi wa National Media Office (NMO) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’itangazamakuru muri UAE, Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed. Hari ku wa 9 Nzeri
Ku wa 20 Nzeri, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Azerbaijan i Baku, anahura na mugenzi we, Ilham Aliyev
Ku wa 23 Nzeri, Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko i Cairo mu Misiri
Ku wa 25 Nzeri, Umukuru w’Igihugu yitabiriye kongere ya 194 ya UCI yabereye i Kigali
Ku wa 19 Ukwakira, Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégal wari mu ruzinduko mu Rwanda, bitabiriye siporo rusange
Perezida Kagame yakurikiye imikino ya PFL Africa yebereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku wa 18 Ukwakira 2025
Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Ukwakira yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka bo mu bihugu 30 yaberaga mu Rwanda
Ku wa 21 Ukwakira, iminsi ibiri mbere y’isabukuru ya Perezida Kagame, yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa rya telefoni ku Isi izwi nka Mobile World Congress

Amafoto: Village Urugwiro