Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani iri mu ya mbere yizihizwa na benshi ku Isi ku buryo imyiteguro yayo itangira kugaragara na mbere y'uko itariki nyir'izina igera haba ku mihanda, muri za rond-points, mu nsengero, mu ngo z'abantu, mu biro abakozi bakoreramo n'ahandi hatandukanye.
Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, umunsi wa mbere usiga ajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rw’Inyambo aranamugabira.
Uyu munsi, Perezida Kagame yujuje imyaka 68. Yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Ikaze mu Karere ka Nyagatare k’imirambi n’inka nyinshi, hamwe mu haboneka iterambere ryihuse muri iyi myaka.
Imyaka 31 irashize Ingabo za RPA zibohoye igihugu mu rugamba rutari rworoshye, rwasabye ubwitange, benshi bahasiga ubuzima baharanira ko igihugu cyaba mu mahoro n’ituze.
Papa Francis wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Mbere ya 1949 Taiwan yafatwaga nk’intara y’u Bushinwa. Nyuma ariko hadutse ukutumvikana hagati y’aba-Communiste bari bayobowe na Mao Zedong n’abandi batemeraga amahame y’iri shyaka.
Kuva ku wa Gatanu, Umujyi wa Bukavu uri mu maboko mashya. Nyuma ya Goma, ubu ni akandi gace kagenzurwa n’abarwanyi ba M23. Iyo uhageze, ubabona guhera ku mupaka no mu mujyi mu bice byose, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari mu modoka za gisirikare zahoze zikoreshwa na FARDC.
Ku wa 16 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.
Buri mwaka, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, hategurwa umunsi w’umuco, aho hizihizwa ibiranga imico itandukanye y’ibihugu biba bihagarariwe muri iri shuri.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA] ruherutse gushyiraho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ya minsi dukunda yageze! Wa mwaka watugoye nk'indi yose turi kuwusoza. Ku bantu bakunda gukorera ingendo mu mihanda ya Kigali, bamaze iminsi babona ukuntu yarimbishijwe n’imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho, hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu Rwanda habereye igikorwa cyasoje inama y’Inteko Rusange ya FIA yaberaga mu Rwanda, aho yari yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.
Nyuma yo kuzura kw’ikibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali, hakurikiyeho kurangiza kubaka inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka ‘Club House’ iri ku rwego rwo hejuru.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nibwo abagize umuryango wa Tito Rutaremera, inshuti n’abo bakoranye bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko y’uyu mugabo w’inararibonye muri politike y’u Rwanda.
Myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin, wari ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we yahanishijwe igihano cy'icyifungo cy'amezi atandatu asubitse mu gihe cy'imyaka itatu.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Emmanuel Macron hamwe na Brigitte Macron mu musangiro witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Francophonie.
Imikino Paralempike ihuza abafite ubumuga mu byiciro byayo bitandukanye yari imaze iminsi 28 ibera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yashyizweho akadomo ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024, ndetse haba n’ibirori bikomeye byo kuyisoza.
Kuva ku wa Kabiri 3 Nzeri, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Beijing mu Bushinwa, aho yari yitabiriye inama yahuje abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), yarangiye tariki 6 Nzeri 2024.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yahurije hamwe abagize uruhare bose mu migendekere myiza y’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, hagamijwe kubashimira no gusangira.