Kuva ku myambaro, imitako, amafunguro, ibiruhuko, ibirori n’ibindi, uburyo biba byateguwe; bigaragaza neza agaciro abantu bahaye iyo minsi mikuru.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ijoro ryaho muri iyi minsi ryaremye itandukaniro mu migaragarire yawo. Kuva mu mujyi rwagati, ukajya ku Kacyiru, Kicukiro n’ahandi witegereza imitako iri mu mihanda no ku nyubako bihita bikwinjiza mu minsi mikuru.

By’umwihariko gutaka muri uyu mwaka ni ikintu cyitaweho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kare kuko mu ntangiriro za Ukwakira 2025 wasabye abantu n’ibigo bifuza kuzagira uruhare mu kurimbisha umujyi gutangira kubisaba.

Mu mafoto, IGIHE yatemberereye ibice by’Umujyi wa Kigali byarimbishijwe mu buryo bwihariye. Ni ibintu byanongereye urujya n’uruza kuko abantu batangiye kuhagorobereza bahafatira amafoto mu rwego rwo kwitegura Noheli n’Ubunani.

Dushimimana Pacifique utuye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, twamusanze mu masangano y’imihanda (rond-point) yo mu mujyi rwagati hari mu harimbishijwe bikomeye.

Yagize ati “Hano mu mujyi rwagati hari ibyiza nyaburanga hari ahantu heza ho gufatira amafoto. Kuhaza bidufasha kwishimana n’inshuti n’abavandimwe kandi umwaka urangiye neza ndetse ni ni byo naje kwishimira.”

Nizeyimana Soline utuye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yahisemo kuzana n’abana be babiri kuri rond-point mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka amahoro.

Ati “Umwaka tubusoje neza kuko ntawe urwaye twese turi bazima, kuza hano bidufasha kubyishimira. Nazanye n’abana kuko mu bwenge hari icyo bibungura kandi bibafasha na bo kwishima.”

Kuri iyo rond-point yo mu mujyi rwagati ariko hari kugorobereza abantu b’ingeri zinyuranye ndetse n’abana bari mu biruhuko ubona banejewe cyane n’ibyo bihe baba badaherutse.

Gusa, muri rusange ahantu henshi harimbishijwe muri Kigali hongereye urujya n’uruza rw’abaza kuhishimira mu masaha y’umugoroba ku buryo ubona Abanya-Kigali bamaze kwinjira mu minsi mikuru.

Muri iyi nkuru turagufasha gutembera ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali mu mafoto kugira ngo ubashe kwihera ijisho uko Abaturarwanda biteguye impera za 2025 binjira mu 2026.

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Ab'inkwakuzi batangiye ibikorwa byo gutaka umujyi bitegura iminsi mikuru Ukuboza kukigera mu mboneko
Mu ntangiriro za Ukuboza aba mbere bari batangiye ibikorwa byo kurimbisha Kigali
Mu cyumweru cya mbere cya Ukuboza kuri Kigali Convention Centre hari hatangiye gushyirwa imitako

Kigali Marriott Hotel yifurije abayigana kugira ibihe byiza bisoza umwaka bakinjira mu wa 2026 amahoro
Hoteli ya Four Points by Sheraton yinjiye mu bihe by'iminsi mikuru hakiri kare cyane

Iyi hoteli ni imwe mu zo ku rwego rwo hejuru zikorera mu Rwanda

Kigali Marriott Hotel na yo ntiyatanzwe kurimbisha inyubako ikoreramo mu rwego rwo gufasha abayigana kuryoherwa n'iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani

Imirimo yo kurimbisha inyubako ikoreramo I&M Bank yatangiye hakiri kare cyane

Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali inatanga serivisi z'ubwishingizi binyuze muri BK Insurance, yiteguye kwinjirana n'abayigana mu mwaka wa 2026

Agace gaherereyemo Banki ya Kigali katangiye kurimbishwa mu ntangiriro z'Ukuboza
Ahakorera Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi  na ho hari mu hatangiye gushyirwa imitako y'iminsi mikuru hakiri kare

Ubusitani abantu bakunze kuruhukiramo bwararimbishijwe

Muri iyi minsi ijoro ryo mu mujyi wa Kigali ryarushijeho kuba urukererezabagenzi kubera imigaragarire yawo

Banki ya Kigali yagize uruhare mu kurimbisha Rond-point yo mumujyi rwagati

Ibikorwa byo gutaka byakozwe iminsi itari mike kugira ngo ahantu hagaragare ku rwego rushimishije muri iki gihe cy'iminsi mikuru
Rond-point yo mu mujyi yahawe isura ikurura benshi bakaza kuhifotoreza
Rond-point yo mu Kanogo yashyizwemo umutako w'agaseke nka kimwe mu birango by'umuco nyarwanda
Imbere ya Centenary House na ho bahakozeho riraka mu rwego rwo kwishimira Noheli n'Ubunani
Rond-point y'imbere ya University of Kigali ku Kacyiru yubatswe mu buryo utasanga ahandi
Iyo ugiye kwinjira muri Imbuga City Walk hazwi nko muri Car Free Zone usanganirwa n'imitako itagira uko isa
Nzeyimana Soline utuye mu mujyi wa Kigali yavuze ko yahisemo kuzana n'abana be babiri mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka amahoro
Muri Car Free Zone abana n'ababyeyi baba bari kuhagirira ibihe byiza by'impera z'umwaka wa 2025
Abantu biteguranye ingoga kwinjira mu mwaka mushya wa 2026
Urujya n'uruza rw'abaza gufatira amafoto kuri iyi rond-point rwariyongereye
Kuri rond-point ya Sonatubes ku Kicukiro binjiye mu bihe bisoza umwaka n'ibitangira undi mu buryo bubereye ijisho
Hafi y'ahakorera RDB ni uko hitondewe mu gutuma Kigali irushaho gusa neza
I&M Bank yateguye ibintu ku rwego ruhambaye
Ku biro by'Umujyi wa Kigali ni uku harimbishijwe
Ku biro by'Akarere ka Gasabo ni uku hagaragara muri ibi bihe bya Noheri n'Ubunani
Inyubako z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Kiyovu zatatswe mu buryo bukurura benshi
Inyubako ya Kigali Heights na yo yashyizweho imitako ibereye ijisho
Inyubako ya KABC yahoze izwi nka KBC na yo yashyizweho amatara y'imitako mu kwizihiza iminsi mikuru
Kuri RURA mu Kiyovu muri ibi bihe hari isura y'akataraboneka
Inyubako ikoreramo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Radiant ni gutya igaragara muri ibi bihe bisoza umwaka
Henshi mu hashyizwe iyi mitako hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hagaragaramo ibirugu bya Noheli
Imbere ya Radisson Blu Hotel na Convention Centre, Kigali hashyizwe umutako muremure umuntu ashobora kubona ari kure
Hirya no hino ku mihanda yo mu mujyi wa Kigali hashyizweho imitako ibereye ijisho
Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali hashyizwe imitako iteye amabengeza mu rwego rwo kwifatanya n'abakiliya kwizihirwa n'iminsi mikuru
Imbere ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi hararabagirana
I Remera ni hamwe mu bice bigize Kigali bitasigaye inyuma mu kurimbisha umujyi
Dushimimana Pacifique yavuze ko gusoza umwaka amahoro byatumye aza kwishimana n'abandi
Buri mwaka Four Points by Sheraton irarimbishwa
Banki y'Amajyambere y'u Rwanda ubu urayikubita amaso ntiwifuze kuyavanaho
Amazi azamuka hejuru muri rond-point yo mu mujyi ari mu bituma imitako yahashyizwe irushaho kugaragara neza
Amasangano y'imihanda y'imbere ya Kigali Convention Center yashyizwemo imitako y'amoko menshi
Ba gafotozi muri iyi minsi akazi karushijeho kubabana kenshi kubera ko abantu baaba bashaka gufatira amafoto y'urwibutso kuri iyi mitako
Abacuruza iby'abana muri iyi minsi bari kwicinya icyara kuko ababyeyi benshi muri iki gihe baharanira gufasha abo bibarutse kurema ibihe batazibagirwa

Amafoto: Kwizera Moses & Kwizera Herve