Ni akarere kari ku muvuduko wihuse cyane bitewe n’ibikorwaremezo byinshi biri ku kubakwamo.
Ku bantu badaheruka gusura aka karere kuri ubu ni kamwe mu tumaze kubakwamo ibikorwaremezo byinshi nyuma y’uko gashyizwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali.
Mu bikorwaremezo byubatswe harimo imihanda, hoteli, amashuri, amavuriro n’inganda zatumye gahinduka mu buryo bugaragara.
Umujyi wa Nyagatare wubatswemo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero zirenga 25 kongeraho indi igiye ishamikiyeho nk’umuhanda Nyagatare-Ryabega ureshya na kilometero 11, umuhanda wa Nyagatare-Kagitumba, Nyagatare-Tabagwe-Karama.
Hari kandi imihanda ya Nyagatare-Gicumbi yose yatumye aka Karere karushaho kugira ubwiza bikanafasha abaturage kugera ku iterambere.
Kuri ubu habarizwa Kaminuza ebyiri zirimo iy’u Rwanda ishami rya Nyagatare ndetse na Kaminuza ya East Africa University zatumye abafite inzu zikodeshwa zibona abakiliya ndetse binongera urujya n’uruza muri uyu Mujyi.
Icyanya cya Gabiro Agri business Hub, uruganda rukora amata y’ifu rwa Inyange, uruganda rukora amakaro, ibiro by’Akarere ka Nyagatare bishya n’ibindi bikorwa bitandukanye byubatswe ni bimwe mu byatumye hagaragara impinduka zifatika.
IGIHE yabateguriye amwe mu mafoto agaraza impinduka zigaragara zazanwe n'iterambere mu Mujyi wa Nyagatare ndetse na bimwe mu bikorwaremezo byatumye aka Karere gahinduka mu buryo bugaragara.


























































Loading comments...
Tanga igitekerezo