Ni igikorwa cyari cyitabiriwe kandi na Perezida Macron, Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda n’abarokotse Jenoside.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yashimye mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ku kuba yaremeye uruhare igihugu cye cyagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi iki gihugu cyari gifite ubushobozi bwo kuyihagarika.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuriye inzira ku murima abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo, ashimangira ko nta n'umwe uri hejuru y'amategeko kandi ko abahungiye mu Bufaransa bibeshye cyane.

Nyuma yo gufungura uru urwibutso ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris, Macron yakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro.

Aya ni amafoto yaranze icyo gikorwa cyo gufungura urwibutso n'umusangiro wahuriwemo n'abakuru b'ibihugu byombi, kuva ku ntangiriro kugera bisojwe.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ubwo bageraga ahubatswe uru rwibutso ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z'u Rwanda n'u Bufaransa
Abakuru b'ibihugu byombi na Madamu Jeanette Kagame hamwe n'abarimo Perezida Macron, Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda bari bitabiriye iki gikorwa cyo gufungura urwibutso i Paris
Abo mu nzego zinyuranye ku mpande z'ibihugu byombi bari bitabiriye iki gikorwa cyabaye ku wa 2 Kamena 2026
Ubwo Perezida Kagame yatambukaga ngo ageze ijambo ku bitabiriye iki gikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwubatswe i Paris mu Bufaransa
Perezida Kagame yagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ukuri kw'amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo
Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko uru rwibutso ari ikimenyetso kidashobora guhungabangana kuko cyubatswe ku rutare ndetse ko ari ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda n’amateka yabo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda biyemeje gutsinda amateka mabi banyuzemo kandi babigeraho
Perezida Kagame yashimiye Macron ko mu 2021 yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akemera ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda kuva mu gihe bwabonaga ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside
Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abajenosideri bibwira ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa
Perezida Macron yagaragaje ko mu gihe hari ababa bashaka kugoreka amateka nk’aya Jenoside, abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kugaragaza ukuri
Perezida Kagame yavuze ko uru rwibutso ari ikimenyetso kidahungabana
Amagambo yanditse kuri uru rwibutso ari mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili
Abakuru b'ibihugu byombi bagize umwanya wo kwegerana n'abari bitabiriye iki gikorwa
Perezida Kaganme aramukanya na Gaël Faye, umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda
Abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr. Bizimana, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, bafashe ifoto y'urwibutso ku munsi wabereyeho igikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa.
Igikorwa cyo gufungura mu Bufaransa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabiriwe n'abatari bake
Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa waranzwe n'umwuka mwiza hagati y'ibihugu byombi muri iki gihe cy'ubutegetsi bwa Emmanuel Macron
Uru urwibutso rwubatswe ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris
Umuhanzi n'umwanditsi Gaël Faye yavuze umuvugo w'Umunyarwandakazi, Beata Umubyeyi Mairesse
Abitabiriye iki gikorwa bakozweho n'ubutumwa bwatanzwe n'abakuru b'ibihugu byombi
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu cy'u Rwanda n'iz'icy'u Bufaransa bari bitabiriye iki gikorwa cyo gufungura urwibutso
Perezida Kagame na Perezida Macron basangiye icyo kunywa
Madame Jeannette Kagame hamwe na Brigitte Macron mu cyumba cyabereyemo umusangiro
Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro
Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’
Abatumiwe muri uyu musangiro bari bizihiwe
Perezida Kagame na Perezida Macron ubwo bageraga muri Élysée Palace, ahabereye umusangiro
Perezida Macron mu musangiro na Perezida Kagame
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bari batumiwe mu musangiro
Igihe cy'umusangiro cyaranzwe n'akanyamuneza ku mpande zombi
Umutekano wari wakajijwe mu nkengero z'ahabereye umusangiro
Perezida Macron na Madamu bahaye ikaze Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Macron yagejeje ijambo ku bari bitabiriye uyu musangiro