Umuhango wo kwakira aba bakozi bashya wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, mu Ishuri ry’Urwego rushinzwe Igorora riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana.

Mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango harimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne; Gen Maj Karusisi Ruki ukuriye Ingabo zibarizwa muri Diviziyo ya Gatanu ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano zirimo polisi y’igihugu.

Abofisiye bato basoje aya mahugurwa ni icyiciro cya kabiri aho hatanzwe ipeti rya Assistant Inspector ku basore n’inkumi 146 barimo abakobwa 21 n’abahungu 125.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko RCS yungutse amaboko mashya azabafasha gucunga no kugorora abantu bagonganye n’amategeko hubahirizwa uburenganzira bwabo, hagamijwe kubagorora bagahinduka, bakazataha barabaye abaturage beza bagendera ku mategeko kandi bashobora kwigirira akamaro bakanakagirira imiryango yabo n’igihugu.

Minisitiri Biruta yavuze ko RCS igomba kugira abakozi bahagije kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kugorora abahamijwe ibyaha n’inkiko. Yongeyeho ko Leta izakomeza guha iri shuri ubushobozi kugira ngo rikomeze kunoza imyigishirize no kongera umubare w'abo rihugura.

Ati “Tubitezeho kuzaba abakozi beza ndetse n’abayobozi beza b’uru rwego mwahisemo, tubitezeho kandi kubumbatira umutekano w’igihugu biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho, mushyira mu bikorwa inyigisho zo kugorora nk’uko mwazigishijwe, mwita ku burenganzira bw’abagororwa, mwirinda imyifatire igayitse yo kwishora mu byaha birimo ruswa, iteka mugaharanira inyungu z’urwego mukorera n’igihugu.’’

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary, yavuze ko aba basore n’inkumi basoje amahugurwa, bahabwa amasomo agiye atandukanye yibanda ku kugorora ku buryo baba bashobora kugorora abanyabyaha bakava mu magororero bameze neza.

Ati “Icyo tubasaba ni ukugira imyitwarire myiza iranga abanyamwuga, ikindi ni ukubasaba gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza ya RCS ndetse no kugerageza gushyira amavugurura mu bikorwa ndetse no gufata neza abantu bari mu magororero.’’

Sengabo yasabye kandi ab’igitsina gore kwitabira kwinjira muri RCS kuko hari serivisi nyinshi bakenewemo. Yavuze ko bubahiriza serivisi mpuzamahanga aho nta mugabo uha serivisi umugore ari na yo mpamvu bakenewe cyane.

Ati “Turakangurira ab’igitsina gore kuko uyu mwuga na bo bawukenewemo, twubahiriza amategeko mpuzamahanga aho nta muntu uri mu igororero ari umugore uherekezwa n’umugabo. Nta mugore uri mu igororero ushobora guhabwa serivisi n’umugabo ni yo mpamvu dukenera cyane ab’igitsina gore ko baza kuko baba bafite akazi kabo kihariye.’’

Ni ku nshuro ya kabiri Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS rya Nsinda riherereye mu Karere ka Rwamagana rishyize hanze abarangije amasomo mu cyiciro cy’abofisiye bato, nyuma y’icyiciro cya mbere cyasoje amasomo mu 2024.

Umuhango wo kwakira abofisiye bato binjiye muri RCS wabereye mu Ishuri ryayo ry'Amahugurwa rya Nsinda i Rwamagana
Ubwo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yageraga mu Ishuri ry'Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda
Bamwe mu bakozi ba RCS bari bagiye kwakira umushyitsi mukuru
Ubwo Minisitiri Biruta yakirwaga mu Ishuri ry'Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Minisitiri Biruta n'Umuyobozi w'Umusigire w'Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana, SuPt Tony Valens Mutuyimana
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, Gen Maj Ruki Karusisi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne bari mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, atera isaruti ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda Nziza"
Minisitiri Biruta ubwo yageraga mu Ishuri ry'Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi
Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Gen Maj Ruki Karusisi yitabiriye uyu muhango
CP Joseph Costa Habyara ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y'u Rwanda yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yitabiriye uyu muhango
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste yitabiriye uyu muhango
Abofisiye 146 ni bo basoje aya masomo barimo ab'igitsina gabo 125
Abofisiye bato bahuguwe mu bijyanye no gucungira umutekano abo bagorora
Abakobwa 21 ni bo basoje muri iki cyiciro cy'abofisiye bato
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Abahize abandi muri aya mahugurwa bashimiwe
Batatu ba mbere harimo Habyarimana Gilbert, Imanirarora Charles na Ishimwe Jonathan barashimiwe
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye abofisiye bato kugira indangagaciro nziza
Aba bofisiye bagiye bambikana ipeti bahawe
Assistant Inspector ni ipeti bahawe nyuma y'umwaka urenga bari ku masomo
Abasoje amasomo barahiye nyuma yo guhabwa iri peti rya Assistant Inspector
Ubwo abofisiye bato muri RCS barahiriraga ipeti bahawe
Akarasisi K'aba bofisiye bato kishimiwe cyane
Abofisiye basoje aya mahugurwa bifotozanya n'abayobozi
Minisitiri Biruta yishimanye n'abofisiye bato basoje amahugurwa
Nyuma yo guhabwa ipeti rya Assitant Inspector, aba bofisiye bacinye akadiho
Bishimiye ko basoje amasomo atuma baba abofisiye bato muri RCS
Nyuma yo guhabwa ipeti rya Assitant Inspector, abofisiye bato bahawe umwanya basuhuzanya n'abo mu miryango yabo
Byari ibyishimo ku barangije amasomo ubwo bari bahuye n'imiryango yabo
Akanyamuneza kari kose ku bofisiye bato n'imiryango yabo
Byari akanyamuneza guhura n'uwo mu muryango we nyuma y'umwaka urenga ari guhugurwa RCS

Amafoto: Herve Kwizera