Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakirwa na Perezida Paul Kagame

Uruzinduko rwakomereje mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agabira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Inyambo mu rwuri rwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ari ikimenyetso gishingiye ku muco w’u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane, n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.

Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu bombi bagirana ibiganiro ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bombi bari baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.

Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yageze i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2025
Umubano w'u Rwanda na Qatar umaze igihe kinini uhagaze neza
Perezida Kagame yereka Emir wa Qatar itsinda ry'abayobozi batandukanye ryagiye kumuha ikaze ku kibuga cy'indege
Ku kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, Perezida Kagame ni we wakiriye Emir wa Qatar
Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiro
Abayobozi bajyanye mu modoka baganira, Perezida Kagame ari we uyitwaye
Uruzinduko rwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani mu Rwanda ruzamara iminsi ibiri
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yakiriwe na Perezida Kagame
Basuye urwuri rw'Inyambo rwa Perezida Kagame
Aba bayobozi bakiranywe urugwiro muri uru rwuri
Emir wa Qatar yari yizihiwe no kureba Inyambo mu rwuri
Emir wa Qatar yanyuzagamo agafata amafoto y'Inyambo
Igikorwa cyo kugabira Emir wa Qatar Inyambo kigaragaza ubucuti bukomeye n'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi
Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ni kimwe mu biranga umuco nyarwanda
Perezida Kagame na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani bafitanye umubano mwiza n'ubucuti bukomeye
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yafashe ifoto y'Inyambo mu rwuri
Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar Inyambo nk'ikimenyetso cy'ubucuti bukomeye no kubahana hagati y'impande zombi
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani na Perezida Kagame basobanuriwe ibyerekeye Inyambo zo mu Rwanda