Yabigarutseho ku wa 31 Gicurasi 2026, nyuma yo gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe mu myaka ine iri imbere, aho yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida.

Nkurayija wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026, yavuze ko igitekerezo cyo kwiyamamariza kuyobora FERWACY ari ho cyavuye, ashimira komite icyuye igihe yari iyobowe na Ndayishimiye Samson, yamugiriye icyizere.

Ati “Byaturutse kuri iyi Tour du Rwanda irangiye, nashimira Samson kuko abo bakoranaga ni bo bangiriye icyizere, iriya Tour du Rwanda ni ikintu kinini, uburyo byagenze navuga ko ari ho icyizere cyavuye.”

Yongeyeho ati “Ikindi kintu kinakomeye ni uko njye mba mu magare n’ubundi. Naratekereje ndavuga nti ‘ese ni uwuhe musanzu natanga?’ Mu bumenyi mfite, mu bantu tumaze kumenyana biyongereye, amahirwe abonetse ndavuga nti 'reka ngerageze', negera abanyamuryango mbagezaho ibyo nabagezaho mu myaka ine.”

Mu byo Nkurayija yabwiye abanyamuryango mbere y’uko atorwa harimo kugira gahunda yo kuzamura impano z’abakina umukino w’amagare, ibindi bihugu byakwigiraho no kugira abakinnyi bakiri bato batarengeje imyaka 19 na 23 bakomeye mu myaka ine iri imbere.

Ati “Ntabwo nshaka kubyubakira hanze y’ibindi bintu byose, buri mushinga ugira inkingi wubakiyeho. Mu magare, inkingi ya mbere ni umukinnyi. Umukinnyi ntabwo ari uwicaye ku igare, ugomba kumenya ibyo wamutoje n’uko ahagaze mu bindi.”

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert  (iburyo) yatorewe kuyobora FERWACY asimbuye Ndayishimiye Samson

Tour du Rwanda y’Abagore iratangira vuba

Hashize imyaka 18 irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda’ ribaye mpuzamahanga. Ni mu gihe kandi hashize imyaka ibiri hategurwa iry’abato ryiswe rya Rwanda Junior Tour ariko kuri ubu ryitabirwa n’abatarengeje imyaka 19 b’imbere mu gihugu.

Nkurayija yavuze ko mu ntego yinjiranye muri FERWACY harimo no gutangiza Tour du Rwanda izajya yitabirwa n’amakipe y’abagore.

Ati “Umushinga wa mbere ni ugushyiraho Tour du Rwanda y’abagore, uyu mwaka ishobora kuba itari ku rwego rwa UCI, ariko umwaka utaha tuzaba dufite iri ku ngengabihe ya UCI. Ntabwo ari uguha amahirwe abagore gusa, ahubwo ni no kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu giteye imbere muri siporo.”

“Icya kabiri ni ukongera kubyutsa umuryango w’abanyamagare. Bitarenze uyu mwaka, ni ukubaka uwo muryango w’abanyamagare batari abakinnyi, abantu bakunda gukina uyu mukino bakaba benshi; abayobozi b’amabanki, abayobozi b’ibigo bikomeye n’ababyeyi baza gushyikira abana.”

Nkurayija afite gahunda yo gutangiza Tour du Rwanda y'Abagore nk'uko bimeze mu masiganwa arimo Tour de France

Imitegurire mishya ya Tour du Rwanda isanzwe

Umuyobozi mushya wa FERWACY yavuze ko azakora impinduka mu buryo Ikipe y’Igihugu itegurwamo, aho izajya ibona igihe gihagije cyo kwitegura bitandukanye n’uko byajyaga bikorwa, ikagira umwiherero habura amezi abiri cyangwa atatu ngo irushanwa ribe.

Ati “Ikindi gikomeye ni ugutangira gutegura ikipe izakina Tour du Rwanda. Ntabwo ikipe wayitegura mu mezi atatu. Uyu munsi dufite amahirwe ko dufite andi amezi icyenda cyangwa 10. Njye sinjya nkunda kubeshya ngo tuzajya gutwara iri rushanwa, ni ukureba ko hari icyo twakongera ku musaruro wo mu myaka itatu ishize.”

“Ntabwo duheruka kwegukana 'étape', ntabwo duheruka aho bahembera, nta rushanwa twatwaye. Ni ukureba icyo tutarakora muri ibyo, ari yo iba intego yacu mu 2027, nyuma yaho turebe ibindi.”

Yavuze kandi ko batazongera gutegereza mu Ugushyingo cyangwa mu Ukuboza kugira ngo batangaze imihanda n’amakipe azitabira irushanwa rya Tour du Rwanda itaha.

Ati “Ikintu cya mbere mfiteho gahunda ni ugutangaza Tour du Rwanda muri Kanama, ntabwo tuzongera gutegereza mu Ukuboza. Biriya bigira ingaruka ku makipe yitabira kuko mu Ugushyingo ni bwo agena aho azajya. Nabibonye ubushize.”

“Ikindi kintu ni imihanda, ni ya yindi, ariko noneho tukabikora mu buryo butandukanye. Tumaze igihe nta ‘Queen stage’ tugira, mu 2027 tugomba kubonamo étape y’ibilometero 190 cyangwa 200, imwe ariko ishobora kugena byose.”

Biteganyijwe kandi ko amasiganwa ya “Next Champions Race” yateguwe ku munsi wa nyuma Tour du Rwanda 2026, ubutaha yajya aba iminsi itatu.

Ati “Dushobora gutangira ari amakipe yo mu Rwanda ariko mu 2027 tuzagerageza dutumire ikipe zo muri Afurika y’Iburasirazuba kugeza igihe tuzahuza irushanwa ry’abakiri bato na Tour du Rwanda, bikaba ari ikintu kimwe kigendana.”

Nkurayija yongeyeho ko uko amakipe yo mu Rwanda yitabira amarushanwa menshi ya UCI biri mu bituma umukino uzamuka mu gihugu n’umwanya wacyo ukaba mwiza ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Uyu munsi Benediction Banafrica Team iri gukina muri Cameroun, Team Amani yagiye gukina mu Birwa bya Maurice, abo bakinnyi ni bo bazamura amanota y’igihugu. Nkurikije imikino amakipe yose afite, umwaka uzajya kurangira tutari aho turi. Icyaburaga ni uko wasangaga abakinnyi bakina Tour du Rwanda yonyine.”

Mu bindi abona bikwiye gukorwa ni uguhuza amarushanwa y’abato n’andi, yose akajya abera hamwe ndetse ababyeyi na bo bakaba bahabwa umwanya wo kugaragaza ubuhanga bwabo mu kunyonga igare.

Inzira n'amakipe azitabira Tour du Rwanda ya 2027, bishobora kumenyekana muri Kanama
Isiganwa ry'abato "The Next Champions Race" ryakozwe ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2026 mu bahungu n'abakobwa batarengeje imyaka 18, rishobora kongererwa iminsi ikaba itatu