Muri Kanama 2025 ni bwo ubuyobozi bwa APR Cycling Club bwatangiye gukorana na FERWACY, amezi make nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ingabo butangaje ko hagiye gushingwa ikipe y’amagare n'iya Karate.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’Ikipe ya APR Cycling Club burangajwe imbere na Col (Rtd) Dr. King Kayondo, bwasuye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Impande zombi zaganiriye ku cyerekezo cy’ikipe n’ibyo isabwa mbere yo gutangizwa ku mugaragaro. pic.twitter.com/9C34jLVe6d
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 27, 2025
Kuri ubu iyi kipe yatangiye gushaka abakinnyi bakiri bato bazajya mu bo izifashisha, ndetse iyi gahunda yatangiriye i Musanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026, mu gihe izakorwa kugeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
I Musanze, iki gikorwa cyitabiriwe n’abana 31 kuri Avenue Mikeno, aho abana bakoze isiganwa ryo kugaragaza ubuhanga bwabo mu gusiganwa ku magare.
Perezida wa APR Cycling Club, Col (Rtd) Dr. King Kayondo, yavuze ko aba bakinnyi bakiri bato bazatoranywa, bazongerwamo abandi bane cyangwa batanu basanzwe bamenyereye muri uyu mukino w’amagare.
Ati “Tuzagera hirya no hino mu gihugu, tuzakora iminsi irindwi. Twafashe abahungu kuko ari bwo tugitangira, nyuma tuzareba n’abakobwa, tunongere ibyiciro dufata. Tugiye kubashyira hamwe, banige hamwe. Tuzafata n’abandi bakinnyi bane cyangwa batanu bamenyereye, ariko icyo dukeneye cyane ni ukuzamura abakinnyi bakiri bato.”
Yongeyeho ati “Bagomba no kwiga amasomo asanzwe, inyungu tuzabonamo mu minsi iri imbere ntabwo ari APR gusa, ni n’u Rwanda. Twaratangiye mu nzira y’amategeko, ikipe igiye kuboneka ijye hamwe, ikore amarushanwa.”
Abakinnyi bavutse hagati ya 2010 na 2012, bitabira iyi gahunda, ntibasabwa kwitwaza amagare cyangwa ibyangombwa by’uko basanzwe bakina, ahubwo bazajya bitwaza ikarita y’ishuri cyangwa icyemezo cy’amavuko, umwana aherekezwe n’umubyeyi cyangwa umurera.
Perezida wa APR Cycling Club yavuze ko n’abasanzwe bafite andi makipe bakinamo muri “Rwanda Youth Racing Cup” bashobora kwitabira iki gikorwa, bakagaragaza ubushobozi bwabo, ubundi bo bakazavugana n’ayo makipe.
Uko gahunda izakorwa ahandi mu gihugu:
-* Tariki 15 Mata: Rubavu (Stade Umuganda)
-* Tariki 16 Mata – Huye (Stade Huye)
-* Tariki ya 17 Mata– Rwamagana (St. Thérèse Clinic)
-* Tarki ya 18 Mata – Bugesera (Youth Center)
-* Tariki ya 19 Mata– Kigali (Parking ya Stade Amahoro)












Loading comments...
Tanga igitekerezo