Ni igikorwa cyabaye n’umwanya wo gutora bwa mbere abazayobora Abanyarwanda bari muri uyu muryango batuye muri iki gihugu.

Ubutumwa bwa Ambasaderi Diane Gashumba, bwatanzwe n’Umunyamabanga wa mbere muri Amabasade y’u Rwanda i Stockholm muri Suède, Alfred Rukeribuga, yabashimiye kuba barishyize hamwe bagatangiza uburyo bazajya bahura mu bikorwa byo kuganira ku Muryango, kandi bakishyiriraho inzego z’ubuyobozi.

Yabasabye kurushaho gufata iya mbere no kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa rusange bahuriramo byubaka igihugu.

Mugasa Iko uyobora Diaspora Nyarwanda muri Finland, yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye muri iki gihugu ko bitabiriye iki gikorwa anabizeza ubufatanye.

Yagize ati “Gushyira hamwe nk’Abanyarwanda bituma dukomeza kungurana ibitekerezo kuko intero ni imwe, ni ugufatanya n’abari mu gihugu mu kubaka igihugu cyacu u Rwanda.”

Abatorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi muri Finland, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru hatowe Richard Kigundu, Umuyobozi wungirije aba Annelyse Mahoro naho Dr. Joseph Hategekimana aba Umunyamabanga.

Ciza Eliane yatorewe kuba Umubitsi, James Gakumba atorerwa kuba Umukangurambaga mu gihe abajyanama ari Iko Mugasa na Senghor Nkuriza.

Richard Kigundu yashimye icyizere yagiriwe, yifuriza abanyamuryango isabukuru nziza y’imyaka 35 y’umuryango FPR Inkotanyi kandi abasaba kuzafatanyiriza hamwe bagakora ibyo biyemeje mu guteza imbere umuryango n’igihugu cyabo.

Igikorwa cyasojwe n’usabane bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Finland.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Finland bishimiye guhura bakaganirira hamwe ibikorwa by'umuryango
Habaye ubusabane bishimira imyaka 35 FPR Imaze ishinzwe

[email protected]