Ibigo umunani byo mu Rwanda biri mu byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ikawa “Amsterdam Coffee Festival 2023” ribera mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.
Tariki ya 21 Mutarama 2023, abanyamuryango batuye, bakorera cyangwa biga mu gihugu Finland bari mu muryango FPR-Inkotanyi, bizihije isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango ubahuje umaze ushinzwe.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase, yibukije urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri iki gihugu ko rwitezweho byinshi mu kugaragaza isura nziza y’igihugu mu mahanga no kubaka umuryango uko bishoboka kose.
Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije gutora abagize komite yabo nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo bahinduriwe imirimo, bakajya gukorera mu bindi bihugu.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye, biga cyangwa bakorera mu Budage bahuriye mu Murwa Mukuru, Berlin, mu mwiherero ngarukamwaka kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022.
Ishyirahamwe J.P ROUM’S riyobowe kandi ryashinzwe na Rugero Jean Pierre, ryateguye igitaramo gisoza umwaka kizabera mu Bubiligi kigahuza abanyarwanda baba muri icyo gihugu no mu nkengero zacyo.
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bahuriye mu Ishyirahamwe DRB-Rugari (Diaspora Rwandaise de Belgique), batoye inzego z’ubuyobozi bubahagarariye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 500 baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, bateraniye mu Busuwisi mu Mujyi wa Genève aho bari mu mwiherero w’iminsi ibiri.
Ambassade y’u Rwanda muri Angola ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu yizihije Umunsi wo Kwibohora 2022, mu rwego rwo kuzirikana aho igihugu cyavuye n’aho kigana.
Umujyi wa Anvers wagaragaje ko igihe kigeze ngo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babuzwe amahwemo, ntibakomeze kugoreka amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Buri mwaka abanyamahanga baba muri Denmark bahurira mu gikorwa kitwa ‘Gladsaxe Loves Culture 2022’ bagamije kwerekana umuco w’ibihugu byabo, amateka yabyo ndetse no kumenyana. Mu gikorwa nk’iki cy’uyu mwaka Abanyarwanda baba muri iki gihugu bari mu bitabiriye ndetse bagaragaza ibyiza by’igihugu cyabo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Singapore, Australia, Nouvelle Zélande na Indonesia, Uwihanganye Jean de Dieu yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Queensland muri Australia, baraganira.
Ambasaderi Nyiramatama Zaina yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Guinée, agirana ibiganiro byihariye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Inteko rusange y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France , CRF) yatoye komite nshya iyobowe na Jean Noé Mwizerwa.
Abanyarwanda baba muri Maroc, Guinea na Tunisia bizihije umunsi w’intwari mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Ambassade y’u Rwanda i Rabat.
Abanyarwanda batuye muri Turikiya bibumbiye mu Muryango wa RCA-Turkey, basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo, bakajya bibuka ko intego cyihaye ya Vision 2050 izagerwaho bigizwemo uruhare n’amaboko yabo ubwabo, kandi ko bazungukira mu iterambere ry’Igihugu.
Umwaka wa 2021 warangiye muri Leta ya Maine, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangijwe Umuryango IBUKA Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, bongeye guhurira mu busabane, banakira Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Dieudonné Sebashongore Rugambwa.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mujyi wa Liège mu Bubiligi, bateguye ubusabane bazunguraniramo ibitekerezo, bakarushaho kumenyana no gushakira hamwe icyateza imbere u Rwanda.
Abanyarwanda baba muri Sénégal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, bizihije Umunsi w’Umuganura banaremera ikigo kibamo abana babana n’ubumuga.